Ubukungu

Nyanza: Abahinzi barifuza gutunganyirizwa igishanga cya mwogo

Eric Habimana

Abahinzi bo mu mirenge ya Nyagisozi na Rwabicuma mu Karere ka Nyanza barifuza gutunganyirizwa igishanga cya Mwogo, kugira ngo bazabone uko bahinga igihembwe cya gatatu cy’ihinga.Ubuyobozi bw’akarere bwo bubizeza ko kizatunganywa umwaka utaha gisa naho kirambiranye, kuri abo bahinzi.

KUBWIMANA François na HAKIZIMANA Théogene ni abahinzi bo mu mirenge ya Nyagisozi na Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, bavuga ko kuba igishanga cya Mwogo kidatunganije, babura amazi yo kuvomerera imyaka mu gihe cy’impeshyi, bigatuma batabasha guhinga imboga mu gihembwe cya gatatu cy’ihinga. Ibyo bikabatera igihombo cyo kutabona umusaruro bajyana ku isoko.

HAKIZIMANA Théogene ati”uzi ukuntu mu gihe cy’impeshyi ibihingwa by’imboga iyo twabihinze tuba dufite isoko ry’amashuri n’ahandi! Ariko ntibidukundira kuko iyo tuzihinze ziruma kubera kubura amazi yo kuzivomerera, rwose ubuyobozi bukwiye kudutunganyiriza iki gishanga ureba”. 

KUBWIMANA Francois nawe yagize ati “Ntabwo dushobora guhinga igihembwe cya gatatu cy’ihinga peeee! Ubuyobozi bukwiye kudutunganyiriza iki gishanga dukuramo ibidutunga umunsi ku wundi, kuko igihembwe cya gatatu gihingwamo imboga, kugihinga utizeye amazi yo kuhira biratugora”.

NTAZINDA Elasme Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, avuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi  n’Ubworozi bafite gahunda yo gutunganya iki gishanga umwaka utaha.

Ati “turabitekereza kandi twabonye n’abafatanyabikorwa bazadufasha barimo na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku uburyo imirimo yo gutunganya igishanga cya Mwogo izatangirana n’umwaka utaha”.

Gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi yatangajwe na Minisitiri w’Intebe  mu  mwaka wa 2017, izarangira mu mwaka wa 2024, binyujijwe muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), iteganya ko hazatunganywa ibishanga mu turere dutandukanye, mu rwego rwo kuzamura ubuso buvomererwa, bukava kuri hegitari 50 000, bukazagera kuri hegitari 10 0000 mu mwaka wa 2024.

To Top