Ibidukikije

Nyamasheke:Umuyobozi w’itsinda ‘‘Tubisigasire birambe’’ arashinjwa gukoresha umutungo mu inyungu ze bwite

Abagize itsinda ‘‘Tubisigasire birambe’’ rikora isuku mu muhanda wa Kaburimbo mu Karere ka Nyamasheke, barashinja umuyobozi waryo  gukodesha ibikoresho by’itsinda, ibindi bigo  bikadindiza akazi kabo, mu gihe  amafaranga avuyemo   ayishyirira mu mufuka we, kuko babivuga,  bagasaba ko yayashyira mu itsinda kuko ari umutungo waryo, uyu muyobozi we arabihakana.

Tubisigasire birambe, itsinda rikora isuku mu muhanda wa Kaburimbo uzwi nka ‘‘Kivu Belt’’ ku ruhande rw’Umurenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke, bamwe mu barigize barashinja umuyobozi wabo gukodesha izindi kampanyi ibikoresho by’itsinda, akishyirira mu mufuka we, abo baturage bavuga  ko amafaranga yakodeshejwe ibyo bikoresho  yashyirwa  mu itsinda, kuko byaguzwe mu mutungo waryo.

Bati “ni gute umuntu yitwaza ko ari umuyobozi yarangiza agafata ibikoresho by’itsinda akabikodesha indi kompanyi, kandi atari nawe wabiguze byaraguzwe n’abanyamuryango,byibuze iyaba yabikodeshaga, yarangiza amafaranga bamuhaye akanayaha itsinda, ariko ayashyira mu mufuka we, kandi inzara irimo kutwica ariko we akungukira muri twebwe, natugarurire ibikoresho ndetse nayo yabikodesheje ayashyire mu kigega cy’itsinda”.

Ku ruhande rwa Nyirangendahimana Edsa umuyobozi w’iryo tsinda ushyirwa mu majwi n’abo banyamuryango, ku bwo gukoresha umutungo w’itsinda munyungu ze bwite, ahakana ibivugwa nabo ayobora, akavuga ko bamubeshyera ko ntabyo yakoze, ko ahubwo ubwo batangiye kumurambirwa bakaba batangiye kumuharabika.

Ni mu gihe Mukamana Claudette, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko batari babizi ariko bagiye kubikurikirana.

Si ubwa mbere muri iryo tsinda humvikanyemo gukoresha nabi umutungo waryo kuko uwariyoboraga umwaka ushize mu byo yazize, harimo nikoreshwa nabi ry’umutungo w’itsinda byaje kumuviramo kwirukanwa.

Eric Habimana

 

 

 

 

To Top