Uburezi

Nyamasheke:Abanyeshuri bahangayikishijwe n’imbeho n’imvura

Abanyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa Gitwa baravuga ko bicwa n’imbeho n’imvura kuko amashuri bigiramo ataruzura kuko adakinze, bagasaba ubuyobozi ko bwayakinga, ni mu gihe ubuyobozi bw’akarere bwizeza aba banyeshuri ko biri mu nzira zo gukemuka n’ubwo nta gihe gitangwa.

Kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu mu mwaka wa 2020/2021 hubatswe ibyumba by’amashuri ndetse hanahangwa ibigo bishya hagamijwe kugabanya ubucucike mu mashuri ndetse no kugabanya urugendo abana bakora bajya ku ishuri, gusa byinshi muri byo byo mu Karere ka Nyamasheke byatangiye kwigirwamo bitaruzura kuko bidakinze.

Bamwe mu banyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa Gitwa kimwe mu bigo bishya byahanzwe, barataka imbeho n’imvura kubera ibyumba by’amashuri bigiramo bidakinze.

Bati“ amashuri turimo kuyihiramo adafunze, ndetse hari naho twigira hadasakaye neza, duhura n’ikibazo cy’imbeho rero n’imvura kuko nta n’ubwo hafunze, urumva ko iyo iguye rero itugeraho, twasabaga ko badufasha bakayubaka neza kuko natwe ni ubuzima bwacu bubangamiwe, kandi nta n’ubwo batwemerera kwambara imyenda yo kwifubika itari iyi shuri”.

Umuyobozi w’agateganyo w’urwunge rw’amashuri rwa Gitwa Nyabuyenga Jean avuga ko bigoye ariko hategerejwe igisubizo cy’ubuyobozi.

Mukamana Claudette Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko iki kibazo kiri hafi gukemuka, gusa n’ubwo avuga ibi nta gihe runaka atanga ko iki kibazo kizaba cyakemukiye.

Mu 2020/2021 mu Karere ka Nyamasheke hahanzwe ibigo bishya 17, byubakwamo ibyumba by’amashuri 198 mu gihe ibyumba byongerewe ku bigo byari bisanzwe ari 561. Mu byumba 759 byubatswe, ibigera ku 700 ntibirakingwa kandi bimwe muri byo abana babyigiramo.

 

Eric Habimana

 

 

 

To Top