Uburezi

Nyamasheke:Abageze igihe cyo gufata indangamuntu barinubira uburyo basiragizwa

Abageze igihe cyo gufata indangamuntu bo mu Murenge wa Kanjongo  mu Karere ka Nyamasheke barinubira uburyo basiragizwa bagiye kwifotoza amafoto ajyaho babwirwa kuzagaruka, bamwe muri bo bavuga ko bahereye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, ariko bakaba bageze mu kwezi kwa Gatanu batarafotorwa, ubuyobozi bw’Umurenge wa Kangonjo buvuga ko biterwa n’uko baza ku munsi batahawe.

Umunyarwanda wese wujuje imyaka 16 y’amavuko ni igeteko gutunga indangamuntu no kuyigendana nkuko biteganywa n’itegeko No 14/2008 ryo ku wa 04/06/2008 rigena iyandikwa n’itangwa ry’ikarita ndangamuntu ku Abanyarwanda, gusa bamwe mu bageze igihe cyo kuzifata bo mu Murenge wa Kanjongo bavuga ko bakomeje gusiragizwa mu gihe baje kwifotoza.

Ati “ ibi bintu nta bunyangamugayo burimo, mbese tumeze nkaho nta bindi tugira byo gukora, kuko uburyo baducisha epfo na ruguru byo ubwabyo biragayitse, nk’ubu muri twe harimo abatangiye kuza kwifotoza guhera mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka turimo, ubu tugeze mu kwa gatanu tutarafotorwa, uyu munsi uraza bakagusubizayo, wagaruka bikaba uko, bikwiye guhinduka kuko natwe bitugiraho ingaruka”.

Kimana Kanyogote Juvenal Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo avuga ko gufotora bikorwa hagendewe kuri gahunda yashyizweho, kuko ntabwo abantu bose w’abafotorera umunsi umwe, ariho ahera avuga ko ubwo abaza bagasubizwayo baba baje ku munsi utari uwabo, asaba ko abaza kwifotoza kujya babanza kubaza neza amakuru y’igihe akagari batuyemo kazagerwaho.

Zimwe mu ngaruka zigera ku bageze igihe cyo gufata indangamuntu batazifite, harimo no kuba batabasha kwivuza kuko iyo bageze kwa muganga babasaba indangamuntu n’izindi serivisi ziyikenera.

Mu mirenge 15 igize Akarere ka Nyamasheke 6 ni Kagano, Kirimbi, Gihombo, Cyato, Ruharambuga na Shangi ni yo abagejeje igihe cyo gufata indangamuntu bagana bashaka kwifotoza.

Eric Habimana

To Top