Ubukungu

Nyamasheke: Koperative Urumuri haravugwa urunturuntu

Abagize Koperative urumuri mu majyambere Bushenge ihinga umuceri mu gishanga cya Nyagahembe giherereye mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, barasaba ikigo gishinzwe amakoperative kubakorera ubugenzuzi ku mikoreshereze y’umutungo wabo, Ikigo gishinzwe amakoperative kimara aba baturage
impungenge ko cyiteguye kubafasha.
Bamwe mu banyamuryango ba Koperative urumuri mu majyambere Bushenge ihinga umuceri
mu gishanga cya Nyagahembe , twaganiriye basaba ko ikigo gishinzwe amakoperative
cyabakorera ubugenzuzi kuko batizeye imikoreshereze y’umutungo wabo, ibi babishingira no
kuba komite ngenzuzi itagira ububasha bwuzuye ku nshingano zayo.
Bati “ mu byukuri ntabwo tuzi aho amafaranga yacu yagendeye pe,turasaba ko RCA yazadukorera ubugenzuzi
bahereye ku gihe umuyobozi wacu amaze ayoboye,iyo tugiye mu nama batwereka amafaranga yasohotse
ari menshi ariko nanone ntitubone icyo yakoreshejwe,ntabwo batuma komite ngenzuzi ikora isuzuma ngo
irebe ibyo umutungo wacu wakoze,dufite impungenge ko bayirira barangiza bakatubeshya”

Nyamara Uwamurengeye Juvenal wahoze ari umuyobozi w ‘iyo koperative yamaganira kure ibivugwa
naba banyamuryango aho we avuga ko abaduha amakuru ntaho bahurira na koperative kuko  bo ibyo
bakoresha umutungo w’abanyamuryango byose bica mu mucyo.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe amakoperative Prof Harelimana Jean Bosco amara aba baturage
impungenge ko bazakora ibyo babasaba kuko ari zo nshingano zabo gukorera abaturage ibyo bifuza
kugira ngo bashire amatsiko kubikoreshwa umutungo wabo.
Koperative Urumuri mu majyambere yatangiye guhinga umuceri mu gishanga cya Nyagahembe mu 2014,
bamwe mu banyamuryango bayo bavuga ko umutungo wabo watangira kugenzurwa uko wakoreshejwe
kuva icyo gihe.

Yanditswe na HABIMANA Eric

To Top