Ubuzima

Nyamasheke :Hari abaturage badakozwa amabwiriza yo kurwanya Covid_19

Eric Habimana

Mu Murenge wa Mahembe mu Karere ka Nyamasheke harimo kugaragara abaturage batandukanye, basa n’abigometse ku mabwiriza yo kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid-19, bavuga ko ahabanye n’imyemerere yabo ku buryo barimo n’ababyeyi batangiye gukura abana mu ishuri.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, nabwo buhamya ko icyo kibazo gihari koko, ariko ko bwatangiye kubaganiriza ku buryo hari abatangiye kugarura abana ku mashuri.

Ni imyumvire yabimburiwe n’umwarimu witwa Nshimiye Schadrack wakoraga ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Binogo kiri mu Murenge   wa Mahembe, wanditse asezera ku kazi mu buryo butunguranye, avuga ko atashobora kubahiriza amabwiriza Guverinoma yashyizeho yo kwirinda Covid-19.

Nyuma ye, muri uwo murenge haje kugaragara abandi bahuje imyemerere nabo bavuga ko biyemeje gukurikiza ibijyanye n’ukwemera kwabo aho kubahiriza amabwiriza y’ubuyobozi.

Batintabwo dushobora kwica amategeko y’imana ngo turakurikiza ayo ubuyobozi yo kwirinda iki cyorezo, kubera ko kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki ubwabyo bibiriya ibigaragaza nko kurenga ku mategeko y’imana, ntabwo idini ryabyemera, n’amahame yacu ntabwo abitwemerera, rero ntabwo twatuma n’abana bacu babikurikiza kandi tuzi ko ari ikizira”.

Ni ikibazo cyatangiriye kuri uwo murezi na bamwe mu babyeyi ariko biza kugaragara ko hari n’abana babarirwa mu 10 bavuye mu ishuri bakuwemo n’ababyeyi babo, uwo mubyeyi we ntatinya no kuvuga ko yabakuyemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, na we yemeza ko ari ikibazo gihari koko, ariko ko batangiye kuganiriza ababyeyi ku buryo byatangiye gutanga umusaruro.

Aho agira ati “iki kibazo turakizi, uriya mwarimu we twaranamuhamagaye ngo aze ku karere tubiganireho abura uko ahagera, kuko ntabwo wagenda mu muhanda utambaye agapfukamunwa ngo biguhire, ikindi bariya bana barimo gukurwa mu ishuri, tubona ko rero ari ikibazo cy’imyumvire igomba guhinduka baganirijwe, ari na byo ubu turimo kwitaho”.

Aba baturage, mu myumvire yabo, bafata Covid_19 nka shitani, bityo bakaba nta kijyanye na yo bakozwa.

 

 

 

 

 

 

To Top