Ubukungu

Nyamagabe:Barasaba ubuyobozi ko bwabafasha kubona ingemwe z’icyayi

Eric Habimana

Mu gihe Abahinzi b’icyayi bo mu mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, bifuza ko ubuyobozi bw’aka karere ku bufatanye n’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi, bwabashakira ingemwe z’icyayi zo gutera nk’uko byari bisanzwe, kuko bo nta bushobozi bafite bwo kuzishakira, ubuyobozi muri ako karere buravuga ko hari gahunda yo kubafasha kuzibona ariko hagendewe ku buso buhari, mu rwego rwo kongera ubuhingwa ho icyayi.

Abahinzi b’icyayi bo mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko kuri ubu bafite ikibazo cyo kubura ingemwe z’icyayi zo gutera, bakaba bifuza ko n’ubuyobozi bwafatanya n’uruganda, kubashakira ingemwe zo gutera, nkuko byahoze.

Bati “mbere ingemwe twateraga nibo badufashaga bakazidushakira, gusa kuri ubu ingemwe twarazibuze kandi nta bushobozi bwo kuzishakira dufite, yego natwe bidufitiye akamaro, ariko byibuze ubuyobozi bw’akarere, nibufatanye n’uruganda bazidushakire nkuko mbere byagendaga”.

Gasarabwe J. Damacene umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi, avuga ko iki kibazo cy’ingemwe zo gutera abahinzi bagaragaza bagiye kugishakira umuti bafatanyije na bo, kuko na bo ari abunganizi b’uruganda.

Ndahindurwa J.Pierre, Umukuru wa Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, avuga ko hari gahunda yo gufasha abo bahinzi kubona ingemwe z’icyayi, ariko kandi hagendewe ku buso umuhinzi azajya aba yarahinze.

Kuri ubu, nkuko bivugwa na Gasarabwe umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi, avuga ko abahinzi bibumbiye muri koperative ihinga icyayi muri aka Karere ka Nyamagabe bagera ku 5000, aho bahinga icyayi ku buso bugera kuri hegitari 700, hakiyongeraho n’abakora mu mirima y’icyayi y’uruganda iri ku buso bugera kuri hegitari 800.

To Top