Ibidukikije

Nyagatovu : Hakozwe umuganda udasanzwe wo gutoragura imyanda itabora nyuma y’imyaka hafi 2

Bitewe n’ingaruka za Covid-19 hafi imyaka 2 irerenze nta muganda rusange ukorwa, byatumye Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) hamwe n’abaturage bo mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko hakozwe umuganda wo gutoragura imyanda inyanyagiye ahakikije umuhanda uhereye munsi y’ahahoze irimbi rya Remera muri Nyagatovu ugana Nyabasindu.

Abaturage ba Nyagatovu batoraguye amasashe anyanyagiye ashyirwa ahabugenewe.

Umuganda wakorewe mu Kagari ka Nyagatovu Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, witabiriwe nyuma y’imyaka hafi 2 kuva icyorezo cya Koronavirusi Covid-19 cyakwaduka ku wa 15 Werurwe 2020, uhereye icyo gihe ibikorwa bihuza abantu benshi harimo n’umuganda byahise bihagarara.

Ku wa 13 Ugushyingo 2021 akaba ari bwo icyo gikorwa cyasubukuwe, imyanda yatoraguwe harimo amasashe, papekisi, uducupa twa palasitiki, udupfukamunwa n’indi myanda itabora.

Abayobozi barimo Dr. Merard Mpabwanamaguru n’abandi bayobozi b’Akarere ka Gasabo.

Dr. Merard Mpabwanamaguru Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo, witabiriye uwo muganda, yakanguriye abaturage kwimakaza umuco wo kwita ku isuku haba ku mubiri, kurengera ibidukikije bavangura imyanda ibora n’itabora, ikajya ishyirwa ahabugenewe, kwita ku bikorwa remezo mu rwego rwo kwirinda isuri ndetse no gutanga inama ku muturanyi wawe mu gihe atabashije kuzuza inshingano zibangamiye inyungu rusange.

Akimpaye Béatha Umuyobozi uhagarariye REMA, yavuze ko icyo kigo gihangayikishijwe n’ingaruka z’umwanda wa palasitiki

Yagize ati ‘‘Hari kampani zishinzwe kujyana imyanda itabora ahabugenewe ntabwo igomba kujyanwa mu rutoki, cyangwa imbere y’inzu y’umuturage, ingaruka zigera kuri nyiri bwite n’umuturanyi wawe’’.

Abaturage b’Akagari ka Nyagatovu biyemeje kujya bakora isuku no kugira Umujyi ukeye

Yanenze bamwe mu baturage bajugunya za papekisi imbere y’amazu yabo no mu ntoki, aho usanga bakenera ngo baje kubakorera umuganda bitewe n’imyanda iba ihagaragara ahubwo abasaba gukorana na kampani zishinzwe gutwara imyanda mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora kuboneka.

Akimpaye Béatha Umuyobozi uhagarariye REMA, yavuze ko icyo kigo gihangayikishijwe n’ingaruka zishobora guterwa n’uwo mwanda wo kwangiza ibidukikije ushobora guterwa n’umuntu kandi na we abifitiye ubushobozi bwo kubyirinda, kuko zimwe mu ingaruka harimo nk’imihindagurikire y’ikirere, imvura igwa nabi y’amahindu igateza imyuzure, abaturage bakabona ingaruka y’ibyo bari bakwiriye kwirinda kandi bidasaba amikoro ahambaye.

Nanone mu gihe bamwe bashobora gutwika iyo myanda mu ijoro, yavuze ko bishobora gutera indwara zikomoka ku myanya y’ubuhumekero, agapfukamunwa ngo kabarirwa mu moko y’amasashe, kuko aho kajugunywe kadashobora kubora kimwe n’imyanda ya za palasitiki ishobora kumara imyaka itari mike bigatuma amazi y’imvura adashobora kwinjira mu butaka, bityo n’imyaka ntibashe gutanga umusaruro ukwiye.

Abaturage baturutse mu tugari 3 tugize Umurenge wa Kimironko ari two Nyagatovu, Kibagabaga na Bibare.

Umwe mu baturage witwa Kampile Aisha witabiriye uwo muganda, yavuze ko bishimiye icyo gikorwa cy’akorewe mu gace kabo, kuko hafi imyaka ibiri yarishyize badakora uwo muganda, bavuga ko impanuro bahawe n’abayobozi bagiye kubishyira mu bikorwa, aho buri wese agiye kuba ijisho rya mugenzi we, atanga inama ku muntu uwo ari we wese, wajugunya imyanda itabora ahatabugenewe.

Ati ‘‘Twasabwe kujya tujugunya imyanda mu mifuka yabugenewe, hafi y’ingo zacu, mu rwego rwo kwirinda ingaruka ziterwa n’imyanda yo mu bwoko bwa palasitiki, tugatandukanya imyanda ibora n’itabora bikajya ukwayo, bizatuma tugira ubuzima bwiza n’Umujyi wacu uhore ukeye kandi urangwa n’isuku’’.

Abaturage berekanye ruhurura iteye inkeke abaturage, kuko hasigaye ubutaka bw’umuhanda buto cyane ngo ubuhahirane hagati ya Nyagatovu na Nyabisindu buhagarare ndetse n’abana biga bavuye Nyagatovu bakaba babura aho banyura bajya cyangwa bava ku ishuri.

Abaturage babajije ibibazo bitandukanye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo yijeje abaturage ko mu myaka itatu iri imbere ko Umujyi wa Kigali, ufite gahunda yo kubaka umuhanda wa kaburimbo uhereye munsi ya gare ya Kimironko ukanyura Nyagatovu na Nyabisindu harimo no kubanza kubaka ruhurura bamaze gukora inyigo, bakamenya ingano y’amazi ashobora kubakirwa, kuko umuhanda ukozwe mbere byatuma batamenya ingano y’amazi amanuka muri ruhurura.

Umwali Pauline Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo yatanze ibisubizo abaturage babajije

Abaturage babajije ibibazo bitandukanye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, harimo ibijyanye n’umutekano, imibereho myiza, imibanire ndetse no kubungabunga ibikorwa remezo kugira ngo bagire uruhare rufatika mu iterambere ry’Umujyi wa Kigali itonshye kandi irangwa n’isuku, biyemeza ko na bo bagiye kubigiramo uruhare mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Abaturage bishimiye kongera kubonana n’abayobozi babasaba kubakemurira ibibazo harimo n’icya Ruhurura n’umuhanda wa Kaburimbo.

Nyuma y’umuganda udasanzwe wabaye ku wa 13 Ugushyingo 2021 mu kwezi hagati aho wari usanzwe uba ku mpera z’ukwezi, abaturage basabanye n’abayobozi harimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo, Umuyobozi waje ahagarariye REMA, Meya w’Akarere ka Gasabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo yabijeje ko nibafatikanya ntakizabananira

Abaturage baturutse mu tugari 3 tugize Umurenge wa Kimironko ari two Nyagatovu, Kibagabaga, Bibare, babajije ibibazo bitandukanye bahabwa ibisubizo hamwe no gucinya akadiho bitewe n’igihe kirekire byatewe na Covid-19 basabwa gukomeza kuyirinda harimo kwambara neza agapfukamunwa no guhana intera byibura ya metero 1 hagati y’umuntu n’undi.

 

Basanda Ns Oswald

To Top