Ubukungu

Nyagatare:Abamotari barasaba guhabwa aho kubaka inzu y’ubucuruzi

Abamotari bo mu Karere ka Nyagatare, barasaba ubuyobozi ko bwabaha ikibanza bakubakamo inzu y’ubucuruzi mu rwego rwo gukomeza kubafasha kwiteza imbere, Ni mu gihe Guverneri w’Intara y’Iburasirazuba, yabasabye ko yahura nabo kugira ngo barebere hamwe uko babaha ikibanza.

Ntare Bernard, Perezida w’Ihuriro ry’abamotari mu Karere ka Nyagatare, aravuga ko kimwe mu byabafasha gutera imbere, ari uko bahabwa ikibanza, kuko biga imishinga itandukanye ariko bakabura aho gukorera kugira ngo bayishyire mu bikorwa.

Ati“ ni byinshi dukora ndetse tuba tunatekereza ariko ntabwo tubona uko tubishyira mu bikorwa kandi natwe tuba dushaka kwiteza imbere, twifuza kugira ahantu tukajya tuhakorera ubucuruzi ariko ikibazo tugira nta hantu dufite twakubaka inzu, niyo mpamvu dusaba ubuyobozi ko bwadufasha tukabona aho kuyubaka”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Commissaire General, Emmanuel Gasana, yemeye ko agiye guhura n’abayobozi b’abamotari kugira ngo basuzume uko bahabwa ikibanza.

Ati“ ni byo niba umuntu ashaka kwiteza imbere ntabwo twamuhagarika, ahubwo twamufasha mu gihe hari ubufasha ankeneyeho, niba bifuza gukora imishinga ibabyarira inyungu, natwe tugomba kubafasha duhura n’ababahagarariye tukaganira maze tukarebera hamwe icyo gukora”.

Mu Karere ka Nyagatare habarizwa abamotari 1020, bakavuga ko baramutse babafashije bakabaha ikibanza byabafasha kwiteza imbere.

 

Eric Habimana

To Top