Ubuzima

Nyabikenke :Ubuyobozi burasaba abaturage kubungabunga ibikorwa remezo

Mu mwaka wa 2013 nibwo ibitaro bya Nyabikenke byagombaga kutangira kubakwa,ni ibitaro bari baremerewe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ubwo yasuraga  abatuye mu misozi ya Ndiza,mu Karere ka Muhanga,maze bamugaragariza imbogamizi bafite zirimo no kuba nta bitaro bafite hafi byo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi,gusa byakomeje kugenda bidindira kugeza naho ubu mu mwaka wa 2021 bikaba bitaruzura ngo babitahe ku mugaragaro.

Nubwo bimeze uko, abaturage bavuga ko bakurikije aho imirimo yo kubyubaka igeze  bafite ikizere ko imirimo irimo kugana ku musozo,ibintu bavuga ko igihe bizaba byuzuye bizabafasha kutongera gukora ingendo bakoraga bajya kwivuriza ku bitaro bya Kabgayi bibarizwa mu mujyi wa Muhanga.

Bati “ubu aho bigeze byibuze dufite ikizere ko bigiye kurangira,ni ibitaro byatugiriye akamaro mu gihe byamaze byubakwa, kuko baduhaye akazi turakora twiteza imbere,ikindi bizadufasha kuko mbere byasabaga ko tujya kwivuriza ku bitaro bikuru bya Kabgayi igihe twabaga duhawe ”transfer”,ariko ubu tugiye kujya twivuriza hafi,ikindi ni ibitaro byiza kandi byikitegererezo tubonye”.

Ibi nibyo ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiyumba ari na ho bino bitaro biherereye buheraho busaba abo baturage kujya bamenya kwita no kubungabunga ibikorwa remezo bahabwa, kuko biba bije kugira ngo bitume bagira imibereho myiza,by’umwihariko bino bitaro ndetse n’ibindi birimo n’amashuri y’imyuga y’ikitegererezo bubakiwe muri uwo murenge.

Ati “ yego ni byinshi nk’abaturage baba bifuza ko bagezwaho,ariko hajya havuka ikibazo cyo kuba abaturage bahabwa ibikorwa remezo barangiza ntibabyiteho,ni ibikorwa byinshi barimo guhabwa birimo ibitaro by’ikitegererezo,amashuri,imihanda n’ibindi,ni byiza rero ko nabo babibungabunga kugira ngo bitazangirika bidatanze umusaruro”.

Ibyo bitaro byatangiye kubakwa mu mwaka wa 2013, bimaze imyaka isaga 9. Byari biteganyirijwe ingengo y’imari ya miliyari 5Frw.

Eric Habimana 

To Top