Umuco

Ntawavuma uwo Imana itavumye

Bazagutongera kenshi; ndetse bazakwitanga ariko ntawe uzigera ahagarara mu nzira y’umugisha Imana yaguhaye, kuko burya umugisha n’inkimboni y’ijisho cyangwa igikumwe (fingerprint) n’ubwo abantu bose bafite imboni ndetse bakagira ibikumwe ariko burya ntawuhuje n’undi, uko ni ko ntawuhuje n’undi umugisha, bityo rero ntukigere ugererera ubuzima bwawe ku bwo undi kuko muratandukanye nkaha na hariya; kuba naka  mwatangiranye biriya cyangwa mungana ageze kuri ibi na biriya ntibivuze ko wowe wabaye ruvumwa.

Imigani :26:2

Uko igishwi kijarajara n’intashya ikaguruka, ni ko umuvumo w’amaherere udafata.

Balamu umunsi bamubwira kuvuma urubyaro rwa Aburahamu, yagerageje uko yarashoboye ariko asoza agira ati ‘‘ni abanyamugisha bariya ntibavumika, abari muri Kristo ntibavumika ahubwo ibirukundi ibibi abantu babaturaho, Uwiteka abibyazamo ibyiza, kugira ngo ahinyuze ibyo biteze.

Ntugapfe gutuma uwo ubonye wese

Kuko intumwa ingana uwayitumye, ahubwo mu by’ubu buzima n’uru rugendo rwa Gikristo uzarebe abagabo ba bizerwa ari bo utuma, kugira ngo na bo baza bishyikirize abandi, kuko si ugupfa gutuma gusa.

Tito 1:6

Ibyo ni ukuvuga abagabo batariho umugayo bafite umugore umwe, bafite abana bizera kandi bataregwa ko ari inkubaganyi cyangwa ibigande.

Imigani 26:10

Ukoresha umupfapfa cyangwa uwo abonye wese, ni nk’umurashi ukomeretsa uwo abonye wese.

Umurimo w’Imana ni uwo intore, bityo rero utoranywa muri zo ntore kuzijya imbere yakagombye kuba nta makemwa.

Imigani 26:8

Guha icyubahiro umupfapfa, ni nko guhambira ibuye mu muhumetso.

Kuko ubwaryo (ibuye) ritabasha kw’irasa!  ariko nyamara uwaza wese ashobora kuritera aho ashatse cyangwa ku uwo ashatse, Uko ni ko guha icyubahiro utagikwiye atamenya uko agikoresha, kandi we ubwe ntazi kugisigasira, yewe ntazi no kugiha abagikwiye.

Mbere yo kugira icyo ukora cyangwa uvuga jyubanza ushishoze

Imigani :13:16

Umuntu ushishoza akora ibyo yatekereje, naho umupfapfa agaragaza ubupfapfa bwe.

Imigani 4:23

Ujye ushishoza mu byo utekereza, kuko ari byo sōko y’ubuzima.

Uhubuka ntacyo atasitaraho, yewe nta ni cyo atahutaza, kuko ikiboneshereza umuntu kikamuha icyerekezo ari ubushishozi, ni bwo bukwemeza gukora iki cyangwa kureka kiriya ariko utabufite muri we nta mahitamo afite yewe nta n’icyerekezo, ni yo mpamvu mu mvugo uzasanga ahutaza, mu migirire nabwo yangiza byinshi. ariko wowe usoma ibi, ndakubwira nti mbere yo gukora cyangwa kuvuga, shishoza maze ubone gushyira mu ngiro.

Imigani 2:12

Bizakurinda imigenzereze mibi, bigutsindire abanyabinyoma.

Umwanya  umara utekereza cyangwa ukora ibintu runaka cyangwa ubivuga  byose biri ku kigero ubikundamo

Abaroma 12:1

Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’ imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.

Nsoza ndagira ngo nkubaze ngo ‘‘Imana uyiha umwanya ungana iki muri wewe? Ushishikarira cyangwa ugira murava ungana iki mu byayo?

Shalom

Ndagijimana Bizoza Espoir

To Top