Ubuzima

Nta makuru y’ibanze ku rukingo rwa Covid_19

Abaturage bo mu Karere Ngoma mu Murenge wa Mutenderi bageze mu zabukuru bavuga ko bafite impungenge z’uko bashobora gucikanwa n’inkingo, bitewe ni uko batabona amakuru y’uburyo bashobora kuzibona.

Abo baturage b’Abasheshe Akanguhe bo mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, bagaragaza impungenge zo kutagira amakuru ku nkingo, bitewe n’uburyo atabasha kubageraho akaba ariho bahera basaba ko ubukangurambaga bwagera kuri bose, mu rwego rwo kubafasha kugira ngo badacikanwa.

Bati “twe tujya kumva tukumva ngo bakingiye, ntituzi ngo bagendera kuki bakingira, ntituzi aho bakingirira, ndetse n’igihe bakingirira, tubyumva gutyo, kuko nta kintu abayobozi baba batubwiye pe, nina yo mpamvu twumva dushobora kuzacyikanwa ntidukingirwe, kandi natwe turi Abanyarwanda, byaba byiza bagiye natwe batubwira kuko natwe biratureba”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi Ngenzi Mathias, avuga ko ku bufatanye n’inzego zo hasi nta muturage utazakingirwa, dore ko n’igikorwa kitararangira, buri uko bazajya babona inkingo bazajya bamenyesha abaturage.

Ati “ ntabwo twumva ko kuba batarakingirwa biterwa no kutamenya amakuru, kuko dufatikanya n’inzego zo hasi zikabamenyeha, ni igikorwa kizajya kigera k’uwo kireba, igihe inkingo zizajya zitugereraho, ntabwo abaturage bose byakunda ko bakingirirwa rimwe, ni yo mpamvu hagenda habwirwa bake bahwanye n’inkingo tuba twabonye”.

Dr. Albert Tuyishime, umukozi ushinzwe kurinda no kurwanya Indwara mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, avuga ko batagomba kugira impungenge, kuko uko bakingira ikiciro ariko bazajya basubira inyuma, bakareba abacikanwe, bityo nabo ntibazacikanwa.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC kimara impungenge abo baturage, bakavuga ko nta muturage uzacikanwa kuko bari gukorana n’inzego z’ibanze.

Mu Rwanda umubare ungana na miliyoni 1 92, 466 ni bo bamaze guhabwa urukingo rumwe naho ibihumbi 432,429 akaba ari bo bamaze guhabwa inkingo ebyiri, nk’uko bigaragazwa na raporo ya Minisiteri y’Ubuzima.

 Eric Habimana

 

To Top