Ubukerarugendo

Ni iki kigambiriwe kwandikwa umwirondoro w’abakiriya muri hotel na resitora

Basanda Ns Oswald

Itangazo ryashyizwe ahagaragara riturutse muri ‘‘Rwanda Development Board’’ (RDB) rivuga ko ama hoteli na resitora n’ahandi hose hafatirwa amafunguro ko bagomba kujya babanza kwiyandikisha imyirondoro yabo,

Abo bantu bagana ama hoteli na resitora bazajya bandikwa amazina yombi, nimero za telefoni, isaha n’umunota umukiriya yahagereye n’akarere atuyemo, nimero za telephone, ibyo bikaba bigamije gukumira no kwirinda icyorezo ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Ba nyiri ibyo bigo nanone basabwe kujya babika ayo makuru mu buryo bw’ibanga, ku buryo aho bizaba ngombwa azajya yifashishwa mu kurwanya ikwirakwiza rya COVID-19, iryo bwiriza rijyanye n’isubukwa ry’imirimo imwe n’imwe, uhereye ku wa 04 Gicurasi 2020, kuko byari byemejwe n’inama y’Abaministiri yabaye ku wa 30 Mata 2020.

Ibyo birajyana n’ingamba zashyizweho zo gukomeza kwirinda COVID-19, aho buri wese agomba kwambara agapfukamunwa, gusiga intera ya metero 1.5, gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune cyangwa se alcool.

Ama hoteli na resitora ni ahantu usanga abantu bakunze kwifashisha incuro nyinshi ku abantu badafite ingo hafi, ni ahantu usanga hashobora gukorerwa ibintu by’urukozasoni (nko gusambanya abana bato cyane muri iki gihe abana batari ku ishuri) aho hantu ni ho usanga abanyamahanga bakunze kugana, kubera ko bahabonera amacumbi yo kuraramo, gufungura no kuharuhukira.

Mu gihe imyirondoro izaba itanzwe mu buryo bwizewe, bizafasha abakora ubushakashatsi, kumenya uburyo butuma ikwirakwira ry’icyo cyorezo, aho gituruka n’uburyo bwo gufata ingamba, kuko usanga ubukerarugendo ari kimwe mu bituma ubukungu bwiyongera, abaturuka mu mahanga nta handi bagomba kurara no gufata ifunguro.

Aho ni hamwe haba hari ipfundo rizatuma, hamenyekana bimwe mu bikorwa bituma haba ikwirakwizwa ry’icyorezo cya coronavirus, bizatuma abantu bagiye bagana ako gace hagaragaye coronavirus, hahite hamenyekana, kuko imyorondoro yabo izaba yaramenyekanye, kuko amakuru yizewe afitwe n’icyo kigo (resitora na hoteli).

Kugeza ubu, icyo abantu bibaza ni uko abantu bose bagana iyo hoteli na resitora, bose bazajya bandikwa, kuko abashobora kwanga cyangwa abagiriwe ibanga, ese abanya mahoteli bazabigenza gute cyangwa se bazashyikiriza Polisi abakiriya babo urwo rwego kandi babazanira amafaranga atubutse cyangwa hazabaho ibanga hagati yabo n’abakiriya, kuko bavuga ko umukiriya ari umwami.

Itangazo rya RDB rishishikariza ubuyobozi bwa resitora n’ama hoteli kwandika umwirondoro w’ababagana.

 

To Top