Ubuzima

Ni iki gituma EAC idahagarika Jenoside ikorerwa Abanyamulenge mu Burasirazuba bwa RDC

Uhereye muri Mata  2017 kugeza magingo aya, ubwicanyi ndengakamere bwatangiye kwibasira ubwoko bw’Abanyamulenge mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, barishwe, baratwikwirwa, banyagwa ibyabo ndetse n’amatungo inka, ihene n’intama bari boroye zijyanwa na Mai Mai bakingiwe ikibaba n’Ingabo z’Igihugu (FARDC).

Abaturage n’abayobozi bakomoka muri ubwo bwoko bagerageje gutakira Leta ya Kongo Kinshasa ariko bakomeza kuvunira ibiti mu matwi, birengangiza nkana ubwicanyi ndengakamere buri gukorerwa ubwo bwoko bazira ubusa, uko baremwe, igitangaje ni uko n’ibihugu bihana imbibi n’icyo gihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) babimenye bakomeza kuruca bararumira.

Itangazamakuru ryo muri ibyo bihugu na byo nk’ubutegetsi bwa kanne, nta na rimwe bigeze batera hejuru ngo bagaragarize ibyo bihugu batuyemo cyangwa ngo bamagane ubwo bugome, byibura ngo bibutse ubuyobozi inshingano zabo zo kurengera abarengana ahubwo ubwicanyi ndengakamere bwarakomeje barebera, kugeza ubwo imyaka inne imaze kwirenga, aho buri munsi inzirakarengane zicwa urwo agashinyaguro.

Nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ibihugu bitandukanye harimo n’imiryango mpuzamahanga harimo UN (United Nations) bakomeje gushyiraho ‘‘slogan’’ igira iti  ‘‘Never again’’, ibyo bavuze byabaye amagambo gusa, kuko n’abaturage bari barahungiye mu Ingabo za MONUSCO baharasiye abantu barinzwe na bo bamwe bahasiga ubuzima.

Mai Mai zigizwe n’imitwe itandukanye ikomoka mu moko y’Ababembe, Abanyinyu, Abapfurero, bishyize hamwe bagamije gutsemba no kurandura ubwoko bw’Umunyamulenge ubarizwa mu Burasirazuba bwa Kongo ari bo banyamuke muri bo, hari n’abandi bagiye bicirwa mu tundi duce nka Kalemie n’ahandi hantu hatandukanye mu gihe cyose babonye uburyo bwo kwica Umunyamulenge, aho bamubonye mu gacikane ntabwo bamubonera izuba.

Ingabo z’Igihugu cya Kongo Kinshasa FARDC bafatikanyije n’Ababembe, Abanyintu, Abapfurero, uhereye icyo gihe bakomeje gufatikanya batanga intwaro, babafasha kugera ku intego yabo yo gukorera Jenoside Abanyamulenge uhereye 2017- 2021 umugambi wo gutsemba ukaba ugikomeje.

Ingero: Mu Ukwakira 2019, imihana 28 yo mu Akarere ka Mibunda yaratwitswe, irashya irashira bitewe na Mai Mai Yakutumba, umutwe wa Red-Tabara, iyo mihana yarizengurutswe na ‘‘position’’ zitandatu za FARDC.

Ku wa 03 Ukwakira 2019, Abasirikari b’Igihugu FARDC bagabye igitero ku bungeri 3 bo mu gace ko kw’Itara, bafatikanya na Mai Mai mu gutuma inka 300 uwo munsi zinyagwa, amazu aratwikwa, bituma abaturage basigaye bavanwa mu byabo.

Hagati ya Gicurasi na Nyakanga 2019, Col  Katembo afatikanyije na Mai Mai bahawe amabwiriza ku byombo byumvikanye n’abaturage atanga amabwiriza uburyo bagomba gusenya no gutsemba Abanyamulenge, uwo yari Comd ubarizwa muri 112 Brigade, yatanze intwaro, ategura n’urugamba rwo gutera Akarere ka Minembwe, akoresheje imitwe ya Mai Mai Birozebishambuke, Mai Mai Mulumba n’abandi.

Ukwakira 2019, Umuturage witwa Rutiririza Bibogo, yarasiwe mu isoko ryo mu Mikenke, yishwe n’umusirikari wa Leta ariko ntabwo yigeze afatwa cyangwa ngo akurikiranwe n’inzego zimukuriye.

Ku wa 18 Mata 2020, hishwe uwitwa Adoni hamwe n’abagore babiri ari bo Nyamwiza na Nyamutarutwa bamaze kubakorera ibyamfura mbi babona kubica, ubwo bwicanyi bwateguwe n’abasirikari ba FARDC bakoreraga muri ‘‘Position’’ ya Kivumu,  mu nkengero za Minembwe, ubwo bwicanyi bwashinjijwe Jenerali Muhima Dieudonné, ukorera Brigade ya 112 ikorera mu Minembwe.

Ku wa 28 Gicurasi 2020, Ingabo za FARDC bafatikanye na Mai Mai bateye abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bari mu inkambi ya Mikenke, barinzwe n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (UN) bitewe n’ibikomere hapfuye Mama Uziya hakomereka n’abandi baturage 7, kugeza na n’ubu bakaba bagikurikiranwa n’abaganga bitewe n’ibikomere batewe uwo munsi.

Nzeri 2020, Ingabo zikorera mu Mikenke zatanze intwaro kuri ba Mai Mai, mbere y’iminsi 2 ngo batere mu karere ka Gahwera ku wa 09-10 Nzeri 2020, icyo gihe hapfuye abaturage benshi barimo Siretanda na Kazayo.

Ku wa 10 Werurwe 2021 umusirikari w’Ingabo z’Igihugu FARDC, yarashe abagabo babiri bahise bapfa ako kanya abo ni Ruzigamanzi Sadock na Bigaraba Zakariya, abo bakaba bari bavuye mu isoko ryo mu Rusenda batanshye iwabo mu Bibogobogo, abo bombi bahise bapfa ako kanya.

Ku wa 07 Mata 2021, abaturage 3 bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bishwe n’umusirikari wa Kongo ni mu gihe abaturage bari bakurikiye inka zari zanyazwe, bazikurikiye bageze mu inzira uwo musirikari ababona bakiri kure, arabaryamira ahita abicira aho, ni mu gihe bari babibwiye abasirikari ko inka zanyazwe bakanga kuzikurikira, bituma ba nyirazo bafata icyemezo cyo kujya kuzigarura baricwa.

Ku wa 09 Mata 2021, imihana ya Kabingo iherereye mu Minembwe, yatewe na Mai Mai bari baturutse I Milimba na Rulenge, mu gihe abaturage bashatse kwitanga Mai Mai, Ingabo za FARDC zabaturutse inyuma zishyigikira abo bagizi ba nabi, bicamo abaturage 3 bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Uhereye Werurwe na Mata 2021, Mai Mai Birozebishambuke muri Territoire ya Uvira Groupement Bafurero, bishe abantu benshi, amazu aratwikwa, inka ziranyagwa, abantu bakurwa mu byabo mu duce twa Gahororo, Rurambo, Gatobwe, abaturage bava mu byabo, bakaba barara ku misozi bicwa n’inzara.

Ku wa 21 mu ijoro rishyira 22 Mata 2021, umugabo witwa Nteziryayo Radiyo, yishwe na Mai Mai aho yumvise inka zikanze, zabira, asohoka kugira ngo amenye ikibaye, kubera ko abo ba Mai Mai ari we bashakaga, asohotse bahise bamurasa agwa aho.

Izo ni ingero nke cyane mu bitero bitandukanye byagiye byibasira ubwoko bw’Abanyamulenge aho mu gihe cy’imyaka 4 ishize, hamaze kwicwa abantu benshi cyane, hangirika n’ibintu byinshi bitandukanye, inka zirenga ibihumbi 300, amazu, insengero, ibitaro, amashuri byarashenywe n’ibindi byinshi.

Capitaine Dieudonne Kasereka umuvugizi wa Sokola, abinyujije mu isakazamakuru, ntahwema guhengamira ku ruhande rw’abicanyi, abavugira, abakingira ikibaba, aho kwamagana ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge, ahubwo akomeza kubiba urwango agamije kuyobya uburari kugira ngo iyo mitwe ikomeze gukora Jenoside ku Abanyamulenge.

Ubwo bwicanyi bukomeje kubakorerwa, ibihugu bihana imbibe na Kongo bazi neza ko Jenoside ibakorerwa, ariko ntabwo hari hagira ushyira ijwi hejuru ngo batabare cyangwa ngo bamagane ubwo bwicanyi ndengakamere bukorerwa Abanyamulenge n’ubwo byamaze kurenga inkombe.

Uzatabara ubwoko bw’Abanyamulenge i Mulenge azava he?

 

Ubwanditsi

 

 

 

 

 

To Top