Ubukungu

Ni iki cyateye igabanuka ry’amafaranga yinjizwa n’ubucukuzi mu Rwanda?

Ikigo gishinzwe mine, gaz na peteroli mu Rwanda gisobanura ko kuba amafaranga yinjijwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2019 yaragabanutse ku rugero rwa 16% bitavuze ko umusaruro wagabanutse ahubwo ko byatewe n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga. Gusa ngo hari ingamba zizafasha guhangana n’iki kibazo.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bumaze imyaka ikabakaba 90.Uko imyaka yagihe ihita ni na ko bwagiye buvugururwa. Ababukora bakemeza ko byarushijeho gutanga umutekano mu kazi.

Kuri ubu ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bukorerwa ahantu hasaga 250. Ibi byatumye n’umubare w’ababubonamo akazi uzamuka kuri ubu bakaba bagera hafi ku bihumbi 100.

Gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST 1 yerekana ko mu mwaka wa 2017 ubucukuzi bwinjije miliyoni 373$ intego ikaba ko bwakwinjiza nibura miliyoni 800$ muri 2020 na miliyari imwe 1.5$ muri 2024.

N’ubwo hishimirwa ko urwego rw’ubucukuzi rugenda rutera intambwe ariko Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kivuga koumusaruro ukomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri mu gihembwe cya gatatu 2019 wo wagabanutse ku rugero rwa 16%.

Ku bakora muri uru rwego ngo ibi ntibivuze ko ingano y’amabuye acukurwa mu Rwanda yagabanutse.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe mine, gaz na peteroli, Francis Gatare avuga ko kuba abacukura amabuye y’agaciro atari bo bagena ibiciro byayo bikwiye gutuma hafatwa ingamba kugira ngo uru rwego rudahungabanywa n’isoko mpuzamahanga.

Ati “Ingamba ni ugukomeza gukangurira abashoramari kongerera agaciro amabuye acukurwa mu gihugu cyacu ni yo mpamvu ubu hariho inganda zishongesha amabuye ikindi ni ugushaka amabuye adasanzwe kugirango habeho ubwoko butandukanye mu gihe hari hamenyerewe amabuye make noneho tugire menshi ntago yose agirwaho ingaruka kimwe iyo amwe ibiciro byamanutse andi biba byazamutse.’’

Iki kigo kigaragaza ko kuzamura ubunyamwuga muri uru rwego ari indi ngamba izatuma umusaruro uva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ukomeza kwiyongera mu bwinshi no mu bwiza ari na ko burushaho guteza imbere ababukora ndetse n’aho bukorerwa.

To Top