Ubukungu

Ngororero:Amakimbirane yo mu ngo ashingiye ku mitungo yariyongereye mu bihe bya Covid-19

Abaturage bo mu Murenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero baravuga ko muri ibi bihe bya Covid-19, hari abagore barushijeho guhura n’ibibazo by’ihohoterwa birimo no gukubitwa n’abagabo bashakanye cyangwa bakabaraza ku nkeke, bitwaje ubukene bwo mu miryango.

Abo bagore bavuga ko hari agahinda kagaragara mu miryango imwe n’imwe yo muri ako karere,  baterwa no kuba hakigaragara abagore bakubitwa n’abo bashakanye, ni ikibazo abo baturage bavuga ko cyarushijeho gukaza umurego muri ibi bihe bya Covid-19, kuko iki cyorezo cyateje ubukene mu miryango bukaba inkomoko y’amakimbirane ageza ku gukubitwa.

Aho bagira bati “muri uno murenge wacu wa Ngororero gukubitwa byabaye ihame, bigeze mu bihe bya Covid-19, kubera ko twiriranwa na bo ho byafashe indi ntera kubera ubukene n’imitungo, umugabo arabona mu rugo byabacanze agashaka kugurisha itungo cyangwa se umurima, nk’umugore rero ntabwo wabyemera kuko niba agurishije uyu munsi se ejo aba azagurisha iki, iyo bigenze gutyo rero urakubitwa, bamwe twahisemo ko bazadukura mu mitungo yacu turi imirambo, ariko byibuze tukagira aho dusiga abana bacu”.

Mukunduhirwe Benjamine Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, na we yemeza ko amakimbirane muri ako karere agihari, ku kibazo cyo kuba ayo makimbirane yariyongereye, avuga ko nta bushakashatsi barabikorera gusa ngo n’ibibazo by’abaturage bakira bigaragaza ko nta kiyongereyeho cyane ugereranije ni byo bakiraga mbere.

Uwo muyobozi, akomeza agira inama abashakanye yo kwegera inshuti z’umuryango zikabafasha kubumvikanisha mu gihe baba batabashije kumvikana ubwabo.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku Mibereho y’Abaturage kigaragaza ko abagore 40% bubatse ingo bakorerwa ihohoterwa ribabaza umubiri bikozwe n’abo bashakanye, 31% barikorerwa n’abo babana cyangwa bakundana, 12 % bahohoterwa ku gitsina naho 37% bakorerwa ihohoterwa ribabaza umutima.

Ububushakashatsi bugaragaza kandi ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo mu ifatwa ry’ibyemezo mu rugo, aho 83% by’abagore bafatanya n’abagabo babo mu ifatwa ry’ibyemezo, mu gihe abagabo 93% bashobora gufata icyemezo ku buzima bwabo batagishije inama abagore bashakanye.

Muri  ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 mu Karere ka Ngororero bakaba bavuga ko bakiriye abantu 165 bari bakorewe ihohoterwa ryo mu ngo rishingiye ku mitungo.

 

Eric Habimana

 

 

 

 

 

 

 

To Top