Amakuru

Ngororero: Urubyiruko ruvugako rugiye gufasha inzego zibanze kurwanya Covid-19.

Bamwe murubyiruko rwo mukarere ka ngororero ruravugako nubwo isi yose ndetse n’u Rwanda bakomeje guhangana nikwirakwira rya cod-19 bo bamaze gusobanukirwa nuburemere bw’iki cyorezo ariho bahera bavugako nkurubyiruko nabo bagiye kujya batanga umusanzu wabo mugusobanurira abagicyerensa amabwiriza leta yashyizeho muburyo bw’imyumvire.

Covid-19 ni icyorezo giterwa na virus ya corona, akaba ari icyorezo gikomeje guhangayikisha isi ndetse nurwanda muri rusange,ariyo mpamvu leta y’urwanda yashyizeho amabwiriza agomba gukurikizwa kugirango hirindwe ikwirakwira ry’iki cyorezo,ariyo mpamvu rumwe murubyiruko rwo mukarere ka ngororero ruvugako nubwo hari bagenzi barwo badakurikiza aya mabwiriza bo bagiye gufatikanya ninzego z’ibanze mugusobanurira no gushishikariza bagenzi babo kuyakurikiza kugirango ikicyorezo gicike burundu mugihugu kuko babonako bakurikije ibyo leta ibasaba byanatuma n’imiryango yabo ibisobanukirwa.

Nibintu kandi bishimangirwa na NAMAHORO Selaphin, umukozi w’akarere ka ngororero ushinzwe urubyiruko,sport n’umuco aho avugako nk’akarere bifashisha urubyiruko muburyo bwo guhangana ni ikwirakwira rya covid-19 aho bagikomeje ubukangurambaga kugirango muri kano karere iki cyorezo gicike burundu,ndetse agakomeza avuga ko impamvu bibanda cyane kugufatikanya n’urubyiruka ari uko babona  ijwi  ry’urubyiruko ryafasha kuri ubu bukangurambaga,ibi arabigarukaho nyuma yaho hirya no hino mugihugu hakomeje kugaragara ko urubyiruko ruri mubatubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’Iki cyorezo cya covid-19.

Aho agira ati”Muri ngororero icyorezo cya covid-19 twaragihagurukiye,aho dukorana n’abakorerabushacye,dukoresha megafone,ndetse twanashyizeho uburyo bwo gutanga amatangazo dukoresheje imbugankoranyambaga muburyo bwo gushishikariza abaturage kwirinda bakanarinda abandi”.

Ibi bije nyuma yaho mukwezi kwa gatanu urubyiruko  rw’abakorerabushacye bo mumirenge itandukanye y’akarere ka ngororero  rwakoze igikorwa cyo gukomeza gushishikariza abaturage kwirinda icyorezo cya covid-19, bakarabya abaturage,babigisha kwambara neza agapfukamunwa,no gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira ryicyorezo cya covid -19,kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura icyorezo cya covid-19  bose hamwe bagera kubihumbi  2062,abakize ni 1144,abamaze guhitanwa nacyo bagera kuri 5.

Yanditswe na Eric Habimana

 

 

To Top