Ubukungu

Ngororero: Nyirankuriza Liberata ahangayikishijwe n’abamutemeye inka bakimutera ubwoba

Eric Habimana

Nyuma yo gushumbushwa kubera inka ye yatemwe, Nyirankuriza Liberata, umukecuru wo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, aravuga ko ahangayikishijwe no kuba abayitemye barabarekuye bataburanye ndetse bakaba banakomeje kumutera ubwoba.

 

Nyirankuriza Liberata utuye mu Akagali ka Vuganyana Umurenge wa Nyange Akarere ka Ngororero, ku wa 16 z’ukwezi Kanama 2020, nibwo yatemewe inka. Bukeye bwaho akarere kagiranye inama n’abatuye mu mudugudu wa Nyagatama uwo mukecuru atuyemo, bemeranwa ko bagiye kumushumbusha, bakamuha amafaranga ibihumbi 200 yo kugura indi.

 

N’ubwo mu kumushumbusha bamuhaye amafaranga ibihumbi 150 aho kuba ibihumbi 200 yari yaremerewe, Nyirankuriza avuga ko ikimuteye impungenge ari umutekano we, kuko uwamutemeye inka yahise afungurwa bataburanye.

 

Aho yagize ati “ banyemereye ibihumbi magana abiri, hanyuma baza kumpa iry’itanu, yego barabafunguye, ubu bari i muhira, nta nubwo bampamagaye, njyewe rero baravuga ngo ndi nyakamwe, ngo ntawe undengera, ngo uwadukuraho n’ubundi ntacyo tumaze, ngo ntabwo nzorora bakiriho, ngo ufunga si we ufungura”.

 

Ku bijyanye n’inshumbushanyo nto uwo mukecuru yahawe, Mukasano Gaudence Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange,  avuga ko habaye habonetse ibihumbi 150 ariko ko n’andi bazayamushakira.

 

Naho ibyo kuba uwashinja kumutemera inka yararekuwe bataburane, Mukasano avuga ko nk’umurenge ko bo bari bakoze akazi kabo bakamushyikiriza ubugenzacyaha.

 

Ndayambaje Godfrey Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, avuga ko agiye gukurikirana icyo kibazo, Nyirankuriza agahabwa amafaranga yose yari yemerewe yo kumushumbusha.

 

Mu gihe abakekwaga kumutemera inka baba bakimushyiraho iterabwoba, Ndayambaje avuga ko niba ari ko bimeze bagomba kongera gushyikirizwa ubutabera.

 

Twagerageje kuvugana na Umbwiyeneza Merchior, ushinjwa n’uwo mukecuru kumutemera inka ngo akaba asigaye yirirwa amutera ubwoba, ariko dusanga ngo yarongeye gufungwa ashinjwa gukora akabari muri ibi bihe bya Covid-19.

 

To Top