Ubuzima

Ngororero: Bamarayika murinzi baribaza aho inkunga bari baremerewe yaheze

Mugihe bamwe muri ba marayika murinzi bo mu karere ka   Ngororero bibaza impamvu inkunga z’ingoboko zirimo n’ubwisungane mu kwivuza bari baremerewe mu rwego rwo kwita ku mibereho yabo zaje guhagarara, ubuyobozi  bw’aka  karere ntibwemera ibyuko izi nkunga zahagaze kuko ngo nubwo  buri mwaka hatoranywa   ba marayika  murinzi  inkunga bagenerwa zitigeze zihagarara.

Mukarutabana Forotonata utuye mukagari ka Rusororo Umurenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero, avuga ko nyuma yo gutoragura umwana w’uruhinja akamurera yijejwe inkunga zitandukanye zirimo n’amafaranga yo  gukora imishinga yo kwiteza imbere, ariko ko uretse inka yahawe ibindi yagombaga guhabwa ngo yarategereje aheba, ibintu anabihuriyeho  na Mukamusana Clementine nawe utuye mu kagari ka Cyome mu murenge wa Gatumba uvuga ko yatoraguye uruhinja rutarageza iminsi 7 akarutoragura arwaye akajya ahora amuvuza, none umwana akaba agize imyaka 4 uretse  inka yahawe ngo  nta bundi bufasha  yabonye kandi nyamara yari yarabwijejwe.

Bose icyo bahurizaho ni uko bemerewe ubufasha n’akarere ka Ngororero ariko bagahabwa bimwe ibindi ntibabihabwe,bati “ twatoraguye abana buri wese mubihe bitandukanye,twagiye tujya kubiro by’akarere batubwirako bazadufasha,bimwe mubyo badusezeranije harimo ubwisungane mukwivuza,inka zo gukamirwa abo bana,ndetse no kuba bari kudusanira kugirango tube ahantu heza,ariko muribyo byose twahawe inka ibindi turategereza turaheba”.

  Ku ruhande rw’umuyobozi  w’akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid, avuga  ko aba babyeyi ibyo  bagombaga guhabwa babihawe kuko  ba malayika murinzi bo mu myaka ya mbere ya 2019 bahabwaga inka gusa kandi izo nka barazihawe, naho  abo guhera  nyuma ya  2019 bo bagenerwa amafaranga  yo  gukora imishinga ibateza imbere ariko hatarimo  inka.

Icyakora meya NDAYAMBAJE akomeza asaba aba babyeyi banakomeza kugaragaza ko nta bushobozi bafite bwo kubonera ibikoresho by’ishuri aba bana mugihe bo bamaze gutangira amashuri, kwegera ubuyobozi bw’imirenge bukabafasha bitagombeye ko abana bava mu ishuri kubera kubura ibikoresho.

Mu mwaka wa wa 2019 ba malayika murinzi batoranijwe mu karere kose ka ngororero bakaba  barahawe miliyoni esheshatu zo gutegura imishinga yabo aho buri muntu yahabwaga amafaranga asaga ibihumbi 260 gusa bakaba nta nka bahawe nkuko byahoze mu myaka yabanje.

Yanditswe na Eric Habimana

 

To Top