Bamwe mu bahinzi b’igihingwa cy’ibijumba bo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero, barataka kubura isoko ry’umusaruro wabaye mwinshi cyane muri uyu mwaka, bitandukanye n’umwaka washize, ku buryo hari n’abawusubiza mu rugo kubera kubura abaguzi.
Ubuyobozi bw’aka karere busaba abahinzi b’igihingwa cy’ibijumba bejeje umusaruro mwinshi kwishyira hamwe, kugira ngo babashe kubonerwa isoko na cyane ko mu yindi mirenge y’Akarere ka Ngororero yose itejeje ibijumba.

Unaryitegereje neza urabona ko ari isoko riremera ku gasozi
Bamwe mu bazanye umusaruro w’ibijumba muri iri soko rya Rusumo, bavuga ko iki gihingwa cyabaye nk’igitaye agaciro kuko nta baguzi gifite, uretse abagira amahirwe bakagurirwa n’ibigo by’amashuri.
Bati “twarahinze ariko ibyo twahinze ntacyo birimo kutumarira, bitewe ni uko mbere twazanaga ibijumba bikagurwa, ariko dusigaye tubizana tukabura nutubaza igiciro tukabisubiza mu rugo, twasabaga ko byibuze nk’ubuyobozi bwadushakira isoko ryabyo”.
Ndayambaje Godefroid Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, nubwo avuga ko abo bahinzi bazasurwa hakarebwa ikibazo bafite, akomeza abasaba kwishyira hamwe kugira ngo bashakirwe isoko na cyane ko muri imwe mu mirenge igera kuri 6 muyigize aka karere, nta bijumba yeza kandi abayituye bakeneye kubirya.

n’imyumbati na yo no iri mu bibateza igihombo kandi baba bashoye amafaranga
Uretse umusaruro w’ibijumba aba bahnzi bavuga ko wabaye mwinshi ukabura isoko, banavuga ko n’ibindi bihingwa nk’amateke n’imyumbati nabyo usanga byarabaye byinshi muri uyu murenge wa Gatumba.
Eric Habimana
