Ubukungu

Mushikiwabo yerekanye amahirwe y’ubukungu muri OIF

Louise Mushikiwabo yavuze ko nubwo ibikorwa bishingiye ku bukungu atari byo biza ku mwanya wa mbere muri OIF, uruhare rwayo rukomeye kuko uyu muryango ugirana imikoranire n’ubufatanye n’abagira uruhare mu iterambere ry’uru rwego mu bihugu binyamuryango.

Gahunda y’ibikorwa by’ubukungu muri OIF izanamurikwa mu nama yiga ku bukungu (Forum économique de la Francophonie) izaba mu Ugushyingo uyu mwaka, ubwo hazaba hateranye inama ya 18 y’abakuru b’ibihugu n’aba guverinoma muri bihugu bikoresha Igifaransa, iteganyijwe kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 21 Ugushyingo 2021, i Djuba muri Tunisie.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yerekanye ibikorwa bishobora guiteza imbere ubukungu muri uyu muryango.

Urubuga rwa OIF ruvuga ko iyo Porogaramu y’imyaka itanu (2021-2025), yagombaga kumurikwa mu nama ihuriza hamwe ba rwiyemezamirimo bo muri uwo muryango, yabaye ku wa 24 Kanama mu Bufaransa.

Iyo nama yiga ku bukungu muri Francophonie igamije gufungura urubuga ruhuriweho mu bihugu bivuga Igifaransa no kuzahura ubukungu nyuma ya Covid-19 no kwerekana neza amahirwe ahari.

Yitabiriwe n’abahagarariye sosiyete z’ubucuruzi mu bihugu bigera kuri 20 byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika.

Mu byitabiriye harimo Algérie, Wallonie-Bruxelles, Cambodge, Cameroun, RDC, Côte d’Ivoire, Djibouti, Gabon, Liban, Madagascar, Maroc, Québec, Repubulika ya Congo, Sénégal, u Busuwisi, Togo, Tunisie n’ibindi.

 

 

To Top