Ubuyobozi bw’Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Umwami Dawidi (King David Academy) burashimira Imana ko abanyeshuri bakomeje kugaragaza impinduka nziza mu bumenyi bahabwa batsindira ku manota yo hejuru.
Mu mwaka wa 2019 abanyeshuri 108 ni bo bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye, bose bakaba baratsinze neza kuko barimo n’abarenga 10 bagize amanota yo hejuru ku rwego rw’Igihugu.
Abasoje amashuri yisumbuye baje bakurikira abandi bigaga mu kiciro rusange (O’ Level) batsinze neza, bakaba bakomeje kugaragaza ubunararibonye bwa King David Academy mu gutegura u Rwanda rw’ejo rufite ubushobozi bukenewe mu guteza imbere u Rwanda, Afurika n’Isi muri rusange.
Nk’uko baca umugani mu Kinyarwanda ngo “Isuku igira isoko”; Umuyobozi wa King David Academy MUTAMURIZA Annet, yatangarije Imvaho Nshya ko gutsinda neza bikomoka ku buryo iri shuri ryita ku banyeshuri, abarimu ndetse n’abakozi.
Yashimiye Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB) cyatangije Integanyanyigisho Nshya ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri (Competence Based Curriculum/CBC) yahuje imyigishirize y’u Rwanda n’ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Twagize amahirwe yo kugira integanyanyigisho nshya ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri (CBC) kuko imushyigikira akagaragaza ko afite ubwenge, ashobora kwigisha no gukora ubushakashatsi.”
Yakomeje avuga ko kuba abana bacumbikirwa mu kigo bituma badatakaza umwanya, bakarushaho kwihugura mu myitozo n’ubushakashatsi, cyane ko ikigo gifite internet inyaruka ibafasha gukoresha imfashanyigisho Leta y’u Rwanda yashyize kuri Murandasi.
Abanyeshuri batozwa “Umuco w’Inzu ya Dawidi”
Intero ya King David Academy igira iti: “Izere Imana, ukorane umwete.” Mutamuriza ashimangira ko kuba uburezi baha abana b’u Rwanda bushingiye ku ndangagaciro z’ Ijambo ry’Imana, bituma abagira ikinyabupfura ari na yo nkingi ya mwamba yo kwiga no gutsinda neza.
Ati: “Kuba twizera Imana bituma abana bacu tubashyiramo umuco wo gukura baharanira kuba Abigishwa ba yo (disciples). Kuva bari hano ndetse no mu rugo iwabo tubatoza kumenya no kubaha umuco wo mu Nzu ya Dawidi, kuko ni wo waduhaye kugira ikinyabupfura.”
Indangagaciro z’ibanze ishuri rimaze imyaka 20 rigenderaho ni Ijambo ry’Imana (Word of God), ubuyobozi bukorera abandi (Servant Leadership), isengesho (Prayer), ubudakemwa (Integrity), Urukundo (Love), ubushobozi mpuzamahanga (Internationalism), kuba ikitegererezo (Excellence), kumvira no kubaha (Submission)n’izindi.
Bamwe mu banyeshuri bahize abandi buzuza amanota 73/73 mu kizamini cya Leta cya 2019: