Imyidagaduro

Rwanda:Ibyishimo ni byose ku isubukurwa ry’abakunzi ba ”Car Free day”

Sylidio HABIYAMBERE

 

Uhereye ku wa 20 Nzeri 2020, siporo rusange yasubukuwe mu Mujyi wa Kigali ariko igakorwa umuntu ku giti cye, yari yarahagaritswe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya “Covid-19”.

 

Itangazo ryanyujijwe ku matelefoni ngendanwa, ryavugaga ko umuntu agomba gukora siporo ku giti cye. Nageze kuri “site” nkuru ya Kimihurura bateraniragaho: Siporo yitabiwe n’abantu benshi, bigaragaza ko yari ikumbuwe cyane. Abantu baturutse mu Mujyi muri “Car free zone”, abandi baturuka za Remera n’ahandi…, bahurira ku Kimihurura, Abanyarwanda, Abanyamahanga, abakuru, abana n’ababyeyi babo n’abandi…’’.

 

Bose baciwe intege no gusanga amarembo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA)afunze, nta mizindaro y’umuziki, nta “podium” y’umutoza, nta mahema y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bipimishirizagamo indwara zitandura: Umuvuduko w’amaraso, gisukari, n’izindi…

Abari bitabiriye siporo rusange

Byagaragaraga ko bari bitabiye siporo biteguye guhana intera ihagije, bakareba uko ibipimo byabo bihagaze nyuma y’igihe cyose gihise batipimisha, ndetse bakaba banakwipimisha “COVID -19” (iyi ariko ni indwara yandura).

 

Si ko byabagendekeye: bandagaye mu muhanda wa “Rond point” yo kwa Minisitiri w’Intebe, barawuzura, abanyamaguru, abanyamagare, abagendera ku “nkweto” z’amapine (skate), abasunika abana mu bipusipusi (pousse-pousse) n’abandi…, byaba ari amahirwe niba nta mpanuka zahabereye.

 

Ubwiherero bwari bwabaye ikibazo, abashinzwe umutekano ku marembo batambutsaga abakubwe bigoranye, ku buryo ubona ko bisa n’ibyabatunguye. Bamwe  bahisemo kwifata kubera iyo “je demande la permission d’aller à la toilette”.

 

Nkubutse ku Kimihurura, nageze ku bibuga byo ku Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara (Maison des Jeunes), naho hakorerwaga siporo rusange,  nsanga na byo bifunze. Abaturarwanda birutse mu muhanda wa Kimisagara, uva i Nyabugogo ukagera kuri Sitade ya Kigali y’i Nyamirambo.

 

Aha ho hari imodoka y’Umujyi wa Kigali, n’iy’Umutekano y’Umurenge wa Kimisagara, zanyuranyuranagamo, zibutsa abantu guhana intera, kudakorakoranaho n’izindi ngamba…

 

Birumvikana ko iri ari igerageza, ntagushidikanya ko ubutaha tuzategurirwa ibirenzeho,  tugakora siporo neza kandi twirinda “COVID-19”. Abakunda siporo ndetse n’abandi muri rusange, twibukiranye ko byose bizaturuka mu mbaraga dukoresha dukumira icyorezo cyaduteye.

 

.

To Top