Ubukungu

Muri 2019 ishoramari mu Rwanda ryiyongereyeho 22,6%

Mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere RDB cyigaragaza ko mu mwaka wa 2019 handitswe imishinga y’ishoramari ifite agaciro ka Miliyali ziranga 2.4 z’amadolari y’Amerika, Umuyobozi mukuru wungirije wa RDB Zephanie Niyonkuru avuga ko bigaragaza icyizere abashoramari bakomeje kugirira u Rwanda ndetse no gutanga amahirwe mu kongera umubare w’imirimo ihangwa buri mwaka ku Banyarwanda.

Bamwe mu bashoramari b’Abanyarwanda n’abanyamahanga bashoye Imari yabo mu Rwanda bavuga ko u Rwanda ari Igihugu cyiza cyo gushoramo imari kuko hari amahirwe menshi ajyana no kuborohereza mu ishoramari ryabo ndetse n’imiyoborere myiza.

Ubufatanye mu ishoramari hagati y’abanyamahanga n’Abanyarwanda, uruhare rwabwo ni 44% mu ishomari ryose ryanditswe na RDB mu mwaka ushize, mu gihe iry’amahanga rihagaze kuri 37%. Ishoramari ringana na 19% ni iry’Abanyarwanda.

Impuguke mu bukungu zo zigaragaza ko ubwiyongere bw’abashoramari mu Gihugu bufite akamaro kanini mu iterambere ry’ubukungu, kongera umusaruro mbumbe w’igihugu, ndetse no kugabanya icyuho kiri hagati y’ibitumizwa mu mahanga ndetse n’ibyoherezwayo.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB Zephanie Niyonkuru avuga ko kuba ishoramari mu Rwanda rikomeza kwiyongera bigaragaza icyizere abashoramari bakomeje kugirira u Rwanda ndetse no gutanga amahirwe mu kongera umubare w’imirimo ihangwa buri mwaka ku banyarwanda.

Anashishikariza Abanyarwanda n’abanyamahanga gukomeza gushora imari yabo mu Rwanda kuko ari igihugu cyorohereza abashoramari.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, gitangaza ko mu mwaka ushize wa 2019 rwanditse ishoramari rihagaze amadorari y’Amerika miriyari 2.46, ni ukuvuga ko habayeho inyongera ingana na 22.6% ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2018, kuko uwo mwaka hari handitswe ishoramari rihagaze amadorari miriyari 2.01.

Inzego ebyiri, ingufu ndetse n’inganda, zihariye 75% by’ishoramari ryose ryanditswe na RDB. Ingufu zihariye 45% naho inganda 35%. Izindi nzego zakuruye ishoramari mu mwaka ushize ni ubwubatsi, ubuhinzi, serivisi, ikoranabuhanga kimwe n’ubucukuzi.

Imirimo mishya 35,715 byitezwe ko izahangwa n’iri shoramari rishya, aho inganda zizahanga imirimo 22,935 na ho ubwubatsi buzahanga imirimo 3,053. Ni mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guhanga imirimo mishya 214,000 buri mwaka ivuye mu ishoramari n’ubundi buryo bwose bwatanga imirimo.

To Top