Mille collines. Infos.com
Ababyeyi ba Clarisse bitabye Imana 1994, umuryango wa sé n’uwa nyina batoranya uwashaka umutungo wasizwe n’ababyeyi ba Clarisse, ari bo Munyengabe Déo na Habiyaremye Espérance, ugizwe n’amazu 2 yari Kimihurura, agahabwa uburenganzira bwo kuwucunga.
Nyina wabo Mujawamariya Félicité niwe wahawe ubwo burenganzira, anahabwa amafaranga yingurane ariko aricecekera, kuko ntacyo yabwiye umuryango isé wa Clarisse avukamo, nkuko byari byemejwe.
Uwo mutungo n’amazu 2 yari muri Selile Rugando, Segiteri Kimihurura, Komini Kacyiru, Umujyi wa Kigali, ubu hari mu hubatswe ‘‘Convention Center’’. Umugenagaciro yahahaye agaciro kangana n’amafaranga y’ u Rwanda 27,500,000.
Murekatete Clarisse yavutse 1991, avukira ahahoze hitwa Selile Rugando, Segiteri Kimihurura, Komini Kacyiru, mu Mujyi wa Kigali. Avukana na mukuru we Uwamahoro Claire, ariko nyina akaba yarahamutahanye.
Mu 1994, papa we yitabye Imana mu kwezi kwa 2, mama we yitaba Imana ubwo bahungaga. Clarisse ajyanywa i Masisi muri Kongo Kinshasa, n’umwe mu banyamuryango wo kwa mama we, ari nabwo nyina wabo Félicité yihutiye kujya mu nkiko, avuga ko hari umwana umwe Uwamahoro wasizwe nabo banyakwigendera kandi ari we muzungura umwe rukumbi, akaba ari nawe uzakomorerwa uwo mutungo namara gukura, dore ko we yanarerwaga na nyina wabo Félicité.
Uko Murekatete Clarisse yagarutse mu Rwanda
Sekuru ubyara nyina wa Clarisse, Rwanzegushira Petero yakomeje kumushakisha, mu mwaka w’i 2 000 amusanga muri Kongo ahitwa Masisi, aramuzana amurerera iwe i Muramba mu Kagali ka Gatenga, Umurenge wa Matyazo mu Karere ka Ngororero.
Akaba ari naho Clarisse yize amashuri abanza kuri Muramba B aba kwa sekuru. Félicité abonye ko Clarisse azanywe na sekuru, yahise amwiyandikishaho we n’umugabo we Ndagijimana Théoneste binyuranije n’amategeko, ko Clarisse ari umwana wabo nyamara ntiyabimenyeshwa.
Mu mwaka w’i 2017, Clarisse yagiye gusaba urupapuro rw’inzira (passport) ashaka kujya mu bucuruzi bwambukiranya imipaka mu bihugu by’abaturanyi, Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, rumubaza impamvu abeshya amazina y’ababyeyi be, kuko harimo amazina ya Mujawamariya Félicité n’umugabo we Ndagijima Théoneste.
Clarisse yahise agana inkiko asaba guhabwa uburenganzira ku gisekuru cye. Aburanira mu rukiko rwahoze ari urwa Kabaya aratsinda, yandikwa ku babyeyi be b’umubiri Munyengabe Déo na Habiyaremye Espérance.
Murekatete Clarisse ntiyagaragajwe nk’umuzungura w’ababyeyi be
Clarisse agaragaza ko uyu nyina wabo Félicité n’umugabo batigeze bamugaragaza nk’umuzungura w’imitungo y’ababyeyi be, kuko bagaragaje mukuru we wenyine; wavuzwe haruguru, bavukana kuri mama we, kuko yamubyaye mbere yuko ashakana na Papa wa Clarisse Munyengabe Déo.
Uwo mukuru we utaranabashije kwiga amashuri yisumbuye, abifashijwemo na Félicité yahise amuca inyuma ajya kuburana ko nawe ari mwene Munyengabe Déo sé wa Clarisse. Gusa kubera imanza Félicité yashoyemo Clarisse, ntiyabonye uko atambamira urubanza ruhesha Uwamahoro Claire, kuba umwana wa Munyengabe Déo.
Ku wa 26 Nyakanga 2020, inama y’imiryango ya Clarisse (uwo kwa sé n’uwo kwa nyina) yateraniye I Muramba, ivuga ku izungura ry’imitungo y’ababyeyi ba Clarisse, nkuko byasabwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo.
Clarisse yagaragaje ko atigize amenya amafaranga nyina wabo Félicité, yahawe ku ngurane y’amazu 2 y’ababyeyi be yahoze mu Rugando, ubu ni hamwe mu hubatse ‘‘Convention Center’’, kandi akaba ataramenye irengero ryayo.
Nyina wabo Mujawamariya Félicité, yavuze ko yahawe ingurane ingana na miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ntiyagaragaza icyangombwa na kimwe, kerekana ko koko ari yo yahawe.
Clarisse amusabye ko agomba gushaka icyo cyangombwa, cyerekana niba ibyo avuga ari byo, Félicité yamusubije ko atari we ugikeneye, ugikeneye ari we uzajya kucyishakira.
Mujawamariya, kandi yavuze ko ayo mafaranga 8.000.000, yayatungishijemo izo mfubyi: Clarisse na Mukuru we Uwamahoro Claire.
Clarisse yavuze ko ntayo yamutungishijemo, kuko yarerewe kwa sekuru igihe yigaga amashuri abanza, kandi ko yabagayo mu buzima bugoye, aho byamusabaga rimwe na rimwe gukora akazi kavunanye nk’ubuyede, kugira ngo abone amafaranga akeneye.
Clarisse, arangije amashuri abanza, Mujawimana Eugènie umugore wa Nyirarume Hakizamungu Etienne, yamujyanye kwiga mu mashuri yisumbuye, amuha amafaranga y’ishuri n’ibikoresho, nyuma yunganirwa na sé wabo.
Ibyo bikaba byerekana ko abo biyitiriye ababyeyi be, mu buryo butemewe n’amategeko batigeze bamutunga. Ndetse ngo bakaba baranabanje kuvuga ko atakiriho.
Clarisse arasaba kuzungura imitungo y’ababyeyi be, yacungwaga na Mujawamariya Félicité ndetse akamenya n’umubare w’amafaranga yahawe nk’ingurane y’imitungo y’ababyeyi be yahoze mu Rugando, ubu ni mu Murenge wa Kimihurura.
Ni mu gihe mukuru we avuga ko we yayibonye ariko ntagaragaze uko yayibonye ibintu yavuze asa n’uhuzagurika.