Umuco

Mukabetsi Marie Rose Arataka Ikibazo Cy’umutekano kubera ubusinzi bw’Umuhungu we umuhoza kunkecye

 

 

Mukabetsi  utuye   mu karere ka Gicumbi ,arasaba ubuyobozi  kugira icyo  bukora  akareka  kubuzwa  amahoro   n’umuhungu we   umuhoza ku nkeke  kubera   ubusinzi  .

Aya  majwi  yiganjemo  intonganya   nibwo   buzima  Mukabetsi Marie Rosa  uri kigero cy’imyaka 70   avuga  ko  abanyemo  n’umuhungu we Gasasira J felix,  bapfa ko   atamuha    amafaranga   yo kujya kunywa inzoga ,ubwo twajyeraga murugo rwabo twasanze ibitutsi ari byose bijyanye no kubwirwa amagambo nyandagazi hafi kumukubita bitewe n’uko uyu mubyeyi ngo atamuhaye amafaranga nkuko yabyivugiraga.

Ati “urongera kungaruka imbere nkabona iyo sura yawe hano ndahita nkwereka icyo ndicyo,mpora nkwaka amafaranga aho kuyampa ukayajyana mubyawe,niba utampa amafaranga ndi umuhungu wawe ubwo urumva hari icyo umariye nka mama”.

Gusa nyuma y’ibi byose tuganira na Gasasira J. felix    utungwa  agatoki  na  Nyina  kubwo kumubuza  amahoro akaba abihakanira kure ko atajya amubuza amahoro ko ahubwo arimo kumuharabika kuko wenda hari ibyo baba batumvikanyeho.

Ati “ ubwo se wowe nk’umunyamakuru urumva ibyo akubwira aribyo,wafata umubyeyi wawe ukamubuza amahoro se witwaje iki,njye arambeshyera ntago nabikora rwose”.

Bamwe  mu  baturanyi  bemeza ko uyu muhungu abangamiye  umutekano wa   nyina ku buryo ngo  ninzu  yubakiwe yayikuyeho   urugi  .

NSHIMIYIMANA Valens  ushinzwe  imari  n’ubutegetsi mu  murenge wa Byumba , yavuze  ko   iki kibazo batakigejweho ,cyakora  arasaba Mukabetsi  kugana  umurenge  hagashakwa  umuti wacyo.

Gasasira J. felix   usanzwe akora akazi ko kwisuma ,ashinjwa  kunywera  amafaranga  yose  akorera ,yayamara  akadukira  naya nyina ,yayabura  agatuka nyina   ndetse  no gushaka kumukubita  kuburyo ngo  ubuyobozi  bwabyinjiramo  bitarafata  indi ntera .

Yanditswe na Eric Habimana

To Top