Eric Habimana
Uwimana Chantal utuye mu Murenge wa Shyogwe, Akagari ka Mubuga, Umudugudu wa Kigarama, arasaba ubufasha ubuyobozi, nyuma yaho umugabo we bari barashakanye amuburije amahoro, ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kugera mu Rwanda, akaba yarahise amwirukanana n’abana babiri, ndetse anamubwira ko umwana mukuru afite azamwica, kubera ko atari uwe, ari uwo bashakanye n’uwo mugore yarabyaye.
Uwimana akomeza avuga ko n’ubusanzwe uwo mugabo yajyaga amubuza amahoro, akamutuka akamucyurira ko yabyaye, ndetse yanahoraga amusaba ko yafata umwana we mukuru w’umuhungu yabyaye mbere y’uko asezerana n’uwo mugabo akamushyira se, kandi sé w’uwo mwana yaritabye imana, ikindi ni uko bashakanye abizi ko yamubyaye, mbere ntabwo byari bikabije, kuko umugabo yirirwaga mu kabari anywa inzoga, agataha n’ijoro, ababuza amahoro we n’abana be 2, harimo n’uwumukobwa yabyaranye n’uwo mugabo, ariko byafashe indi ntera mu gihe cya Guma mu rugo kubera icyorezo cya Covid-19, ari naho byageze naho ashaka kumwica, akanamubwira ko azamwicira umwana, ari byo byatumye afata umwanzuro wo guhungana n’abana be bajya mu nzu y’umubyeyi we wamubyaye muri batisimu, kuko nta muntu uyibamo, avuga ko iyo nzu ayimazemo amezi atanu ayibanamo n’abo bana be babiri, akaba yarabikoze mu buryo bwo guhungisha umwana we.
Ntabwo ari uwo mugore wenyine ukomeje gushyira mu majwi abagabo bo muri uwo murenge gukubita abagore babo bakanabamenesha, kuko ni ikibazo ahuriyeho n’undi mugore witwa Nyiransengiyumva Seraphine, aho we avuga ko yanasabye ko we n’umugabo we babagabanya inzu, kugira ngo arebe ko inkoni z’umugabo we zakoroha.
Impamvu Uwimana Chantal aheraho asaba ko yakorerwa ubuvugizi agafashwa ni uko we ubwe ari umukene, ikindi nta bushobozi afite bwo kurera abana babiri wenyine, kuko banamushyize mu cyiciro cya gatatu, kuko ubu bimusaba gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bungana n’ibihumbi cumi n’abibiri(12 000 Frws) kuko Covid-19 ikimara kuza umugabo yahise afata umwanzuro w’uko nta kintu azongera gukora, kuko umugore ngo agomba kujya akora akamutunga, ndetse akanamutangira ubwisungane mu kwivuza kandi nta bushobozi abifitiye.
Kuri icyo kibazo ubwo Kayitare Jaqueline Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, yaherukaga muri uwo Murenge wa Shyogwe mu bibazo yagaragarijwe n’abaturage, ibyinshi muri byo bikaba byaragarukaga ku makimbirane yo mu ngo, aho abagore bashinjaga abagabo ubusizi bukabije, bunateza gukubitwa no kubuzwa umutekano mu ngo, icyo gihe akaba yari taliki 16/10/2020 ubwo hari mu kwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge, akaba yarahavuye yanzuye ko abo bagabo bahoza ku nkeke abo bashakanye, yasabye ubuyobozi mu nzego z’ibanze ko bagomba gukemura ibyo bibazo mu nzira zishoboka, abadashaka guhinduka bagakorerwa dosiye bagashyikirizwa ubutabera, kuko guhoza ku nkecye uwo mwashakanye ari icyaha gihanwa n’amategeko.