Ubuzima

Muhanga:Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwijeje itsinda ry’abadepite ko ibitaro bya Nyabikenke bizuzura vuba

Eric Habimana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwijeje itsinda ry’abadepite bari mu ruzinduko muri ako karere  ko ibitaro bya Nyabikenke biherereye mu Murenge wa Kiyumba, umwe mu mirenge igize imisozi ya Ndiza, nyuma yuko byari biteganyijwe kuzura 2016 imirimo yo kubyubaka ikagenda isubikwa, ko mu gihe cya vuba bizaba bimaze kuzura, kuko imirimo yo kubyubaka igeze ku kigero cya 85%.

Kayitare Jaqueline Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga aha arasobanura aho iyi mirimo igeze yo kubaka bino bitaro

Aha ni mu Murenge wa Kiyumba umwe mu mirenge igize imisozi ya Ndiza mu Karere ka Muhanga, mu mirimo yo kubaka ibitaro by’ikitegererezo bya Nyabikenke, bimaze imyaka irenge 6 byubakwa, Abahatuye baravuga  ko ababyeyi bakeneye kubyara babazwe cyangwa bafite abarwayi barembye bagorwa n’urugendo rwo kujya ku bitaro by’i Kabgayi cyangwa i Ruli, nyamara bakaba barategereje ibitaro bemerewe n’umukuru w’igihugu, none imyaka irenge 6 irihiritse amaso yaraheze mu kirere.

Bati”urugendo ruratugora, kuko bidusaba kujya i Kabgayi kandi hari ibitaro umukuru w’igihugu yatwemereye, gusa kugeza n’ubu ntabyo turabona, twarategereje amaso yaheze mu kirere”.

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jaqueline, avuga ko ibikorwa byo kubaka ibyo bitaro, byadindijwe n’icyorezo cya Covid-19 ariko akamara impungenge abo baturage ko ibikorwa byo kubaka ibyo bitaro bigeze ku kigero cya 85 kw’ijana.

Gusa ariko ibyo uwo muyobozi avuga ntabwo abihuza na Hon. Depute Karinijabo Barithelem kuko avuga ko byatewe na rwiyemezamirimo wataye akazi hafi imyaka 3, akamara impungenge aba baturage ko mu kwezi kwa 6 k’umwaka utaha wa 2021, bizaba byatangiye gukora, ibi akaba yabitangaje ubwo itsinda ry’abadepite basuraga Akarere ka Muhanga.

Ibikorwa byo kubaka ibyo bitaro bya Nyabikenke byatangiye mu mwaka wa 2013, bikaba ari ibitaro abaturage bo mu misozi ya Ndiza bari bemerewe n’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2012.

Abahatuye baravuga ko ababyeyi bakeneye kubyara babazwe cyangwa bafite abarwayi barembye bagorwa n’urugendo rwo kujya ku bitaro by’i Kabgayi cyangwa i Ruli

Agace ka Ndiza kagizwe n’imirenge 5 ituwe n’abaturage basaga ibihumbi 100. Kuhubaka ibitaro biri ku rwego rw’akarere, ni imwe mu nzira zo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, kuko ubusanzwe ako gace kari kure cyane y’ibitaro, bishobora gutanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru.

 

 

 

 

 

 

 

 

To Top