Ibidukikije

Muhanga:Ubuyobozi burasaba abamotari bahakorera kutarenga ku mabwiriza

Eric Habimana

 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, burasaba abamotari bakorera muri ako karere, kwitwararika mu gukurikiza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya covid-19, nyuma yaho bamwe muri abo ba motari bakomeje gufatwa barengeje amasaha yashyizweho yo gutaha, aho usanga binashyira ubuzima bwabo mu kaga, kuko abashaka kubambura moto zabo usanga arinaho bahera babategera mu nzira.

 

Abamotari bakorera mu Mujyi wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, nyuma yo kwibutswa n’ubuyobozi bw’ako karere ko nta muntu wemerewe kuba ari mu muhanda saa tatu zijoro, bitewe n’uko bishobora kuba intandaro yo gukwirakwiza icyorezo cya covid-19, ndetse bikaba ari na byo biha icyuho amabandi ahungabanya umutekano.

 

Bamwe  muri bo baravuga ko kuri ubu, bagiye kwitwararika mu gukurikiza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ko bagongana mu nzira n’ubuyobozi, kuko nabo babihomberagamo bagacibwa  amafaranga.

 

Ati”Abamotari ntabwo ari ko bose baba bameze, ahubwo n’ibyabindi by’umukobwa umwe utukisha bose, gusa natwe turabibona ko kurenza amasaha yagenwe birimo imbogamizi, ikindi ni uko ubu tugiye kujya twubahiriza amabwiriza, kuko nitwe birimo gushyira ubuzima bwacu mu kaga kubera gukurikira amafaranga.

 

Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jaqueline, avuga ko icyo ubuyobozi busaba abamotari ari ukwitwararika, muri ibi bihe bubahiriza amabwiriza, aba yashyizweho mu buryo bwo kwirinda icyorezo cya covid-19, kuko nibwo buryo bwiza bwo kwirinda, na cyane ko abatazahindura imyitwarire mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bagiye gushyirirwaho ingamba zikakaye.

 

Ati”uyu munsi mu gihe cya coronavirus abantu bataha kare, inzira zisigaye nta bantu bazirimo, kuko kera abantu basangiraga inzira, umugizi wa nabi akabura uko abageraho, ariko ubu mwebwe murimo kuborohereza mugenda mwenyine mu nzira itarimo abantu, urumva ko uwaguhiga yakubona, ikindi izo moto mugendaho ni amafaramga, icyo tubasaba nimuve mu muhanda mu masaha yagenwe, kuko ntabwo twabasha gutandukanya umugenzi n’umugizi wa nabi, ikindi namwe niba mudashaka gukurikiza amabwiriza, twe tuzabashyiriraho izindi ngamba”.

 

Ibyo bije nyuma yaho muri iki cyumweru hari umwe mu bamotari wakoreraga muri uwo Mujyi wa Muhanga, wishwe n’amabandi yarangiza akamutwara na moto yari afite, aho bamwe muri bagenzi ba nyakwigendera, bavuga ko ayo mabandi yamuteze mu masaha ya saa yine z’ijoro, mu gihe amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya covid-19, asaba Abanyarwanda muri rusange kwibuka ko kuva saa tatu zijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo, bagomba kuba bari mu ngo zabo.

 

 

 

 

To Top