Ibidukikije

Muhanga:Nyarusange barasaba umuriro w’amashanyarazi

Eric Habimana

Hari abaturage bo mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga baturiye Umugezi wa Nyabarongo, baravuga ko kuba batagira umuriro w’amashanyarazi bituma batikura mu bukene, kuko hari imirimo bakwihangiye ariko bakazitirwa no kutagira umuriro.

Abo baturage ni bamwe mu batuye Umurenge wa Nyarusange ku gice cyegereye umugezi wa Nyabarongo mu Karere ka Muhanga, bavuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi bituma hari imwe mu mirimo badashobora gukora, nyamara yakabaye izamura iterambere ryabo, Abo baturage barasaba ubuyobozi bwabo kubaha umuriro w’amashanyarazi ngo ubafashe kwihutisha iterambere.

Bati“ none se niba batubwira ko umujyi wacu uri mu mijyi igomba kunganira Kigali, ariko tukaba nta muriro tugira uri mu iterambere ryacu ryaturuka he, ntitwabona uko ducomeka amatelephone, nta television twagura, yewe ikindi ni uko no gushesha bidusaba gukora urugendo rurerure, nta igikorwa na kimwe gisaba umuriro twe dukora, kubera ko ntawo tugira, nibawuduhe, hanyuma natwe wenda twabasha kwiteza imbere”.

Kayiranga  Innocent Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu, arizeza abo baturage ko umuriro uzabageraho, kuko ibikorwa byo kuwugeza muri uwo murenge byatangiriye ku bigo by’amashuri, gusa Kayiranga akomeza asaba abatuye Akarere ka Muhanga bamaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi kuwukoresha imirimo y’iterambere ndetse bakabungabunga n’ibikorwa remezo by’awo.

Kuri ubu, abatuye Akarere ka Muhanga bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi babarirwa muri 48%. Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bubizeza ko bufite gahunda yo kubagezaho amashanyarazi, dore ko iyo gahunda yanatangiye bahereye ku bigo by’amashuri.

Ni mu gihe gahunda ya Guverinoma izarangira mu mwaka wa 2024 iteganya ko Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’umuriro bazaba bangana na 100%.

 

 

 

 

To Top