Uburezi

Muhanga:Imyiteguro mu mashuri irarimbanyije mu gihe bitegura kwakira abanyeshuri

Eric Habimana

Amwe mu mashuri yo mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, imyiteguro bayigeze kure, ibyo ni nyuma yaho mu cyumweru gishize inama y’Abaminisitiri yemeje ko amashuri agomba gutangira mu myanzuro yasohoye, ko amashuri azafungura mu gihe cya vuba, hakurikijwe ibyiciro byayo,  gahunda ikazatangazwa na Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) hashingiwe ku isesengura rizakorwa.

Aha  barimo kubaka ubukarabiro bugezweho

Bavuga ko imyiteguro irimo kugana ku musozo

Nyuma yaho Leta ifashe umwanzuro wo kohereza abana mu biruhuko bitunguranye, mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, Ishuri Rikuru Gaturika rya Kabgayi (ICK) ni rimwe muri ayo riherereye mu mujyi wa Muhanga, bahisemo gutangira gushyira imbaraga mu nyubako yabo nshya, yasaga niyari yaradindiye.

 

Kugeza ubu iyo nyubako yamaze kuzura, ari yo baheraho bavuga ko nyuma yaho mu cyumweru gishize inama y’Abaminisitiri mu myanzuro yayo, yanzuye ko amashuri agomba gufungura imiryango, ariko ibigo bigashyiraho bumwe mu buryo buzafasha abanyeshuri kutandura no kutanduzanya icyorezo cya Covid-19, bo baravuga ko imyiteguro irimo kugana ku musozo, mu gihe amashuri ashigaje igihe kitageze ukwezi ngo abe yatangiye.

Aho ni ho amashuri ya mbere bigiragamo

Bimwe mubyo bavugako birimo kugana kumusozo,harimo nkaho barimo kubaka ubukarabiro bugezweho bugusaba gukaraba udafunguye amazi ahubwo bigusaba kwegerezaho ikiganza amazi akizana,hariho kandi nkaho abanyeshuri bazajya bicara bahanye intera hagati y’intebe n’iyindi,ndetse naho bazashyira umuti wica mikorobe mugihe umunyeshuri agiye kujya mu ishuri.

Bavuga ko iyo nyubako yabo nshyashya yuzuye ifite n’uburyo bazajya babona umwuka uhagije ndetse n’ibyumba bigari bizajya bibafasha mu buryo bwo kwirinda Covid-19.

Ibi bije nyuma yaho munama y’abaminisitiri iheruka kuba yari iyobowe na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda  Paul Kagame hari bimwe mubyo banzuye ko bigomba kongera gukora ndetse nibizakomeza gufunga aho bagiraga bati ”

Amashuri azafungura vuba hakurikijwe ibyiciro.

 

To Top