Ibidukikije

Muhanga:Ikoranabuhanga ryo gutunganya umuhanda ukoresheje itaka mu mufuka

Urubyiruko rwahuguwe ni urwo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Muhanga, bakaba barahuguwe mu cyiswe Do-Nou technology, iri akaba ari ijambo ry’ikiyapani risobanura gufata agafuka ugashyiramo itaka.

Aba ni bamwe mu rubyiruko nyuma yo guhugurwa kuri gahunda ya Do-Nou technology

Ibyo bakaba barabihuguwe mu buryo bwo gufata neza imihanda mu buryo bwo gushyira itaka mu mifuka warangiza ukayisasa aho umuhanda wangiritse ukarenzaho itaka, aho bo bavuga ko ari bwo buryo bwizewe kandi buramba, ugereranyije ni byo bari basanzwe bakoresha basasa itaka mu mihanda, uru rubyiruko rukaba ari uruhagarariye abandi mu basanzwe bakora muri gahunda ya VUP.

Nshimiyimana Jacques na Ndayizeye, bamwe mu rubyiruko rwahuguwe, bakaba baraturutse mu mirenge ya Muhanga muri Cyeza, imwe mu mirenge igize Akarere ka Muhanga, bavuga ko bari basanzwe bakoresha imihanda, ariko bakoresheje uburyo bwo gusanza itaka mu muhanda, ndetse banabikoraga bamwe batanabisobanukiwe, nyuma yo kwerekwa uko bakora umuhanda ukaramba kandi ntusenyuke ubu bagiye nabo kubyigisha abandi, kugira ngo ubumenyi bakuye hano babashe no kubusangiza abandi, ikindi ngo bizanabafasha kwinjiza amafaranga, kuko nk’akarere nikazajya gakenera abo kubafasha gusa na imihanda, na bo bazajya bitabira kandi bahembwe.

Aha barimo kuyitsindagira nyuma yo kuyisasa mu muhanda

Bati“ ubusanzwe twakoreshaga imihanda mu buryo buraho busanzwe ariko butaramba, kuko hari igihe wakoraga umuhanda ukazajya kuwusoza aho mwatangiriye harangiritse, kubera ko hari igihe wasasagamo itaka imvura yaza ikaritembana, ariko nyuma yo guhugurwa uburyo usana umuhanda ukoresheje imifuka irimo itaka, nyuma wamara kuyisasa mu muhanda ugashyiraho irindi, ubu ntabwo bizongera kwangirika, kuko ubwo buryo burizewe kandi buraramba”.

Ni ibintu kandi bishimangirwa na Eng Ntakirutimana Obedi akaba ari umu Eng mu bijyanye no gukora imihanda, kuko na we avuga ko ubwo bumenyi bahawe buje bwiyongera ku bwari busanzwe, akaba ari uburyo bushyashya bwaje mu Rwanda, buturutse mu buyapani, bukaba buje gusimbura uburyo bwari busanzwe bwo gukora imihanda hakoreshejwe imashini.

Kuko ubwo buryo butanga akazi ku bantu besnhi, ndetse bukaba bunakoresha ibikoresho biboneka ahantu hose, rero buzafasha mu buryo bwo gusana hamwe imihanda yangirikaga ariko hagashira igihe imihanda itari nyabagendwa, bitewe ni uko umuhanda udakoze, ni mu buryo bwo gutuma buri wese yabasha kuwikorera afatanyije nababifiteho ubumenyi, kandi no mu buryo bw’amafaranga bukagabanuka, kuko yaba imifuka, n’itaka ni ibintu biboneka ahantu hose.

Nyuma yo kurenzaho itaka ku mifuka bahita basukaho amazi kugira ngo byorohe kuhatsindagira

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu Kayiranga Innocent, avuga ko kuba urwo rubyiruko ruhagarariye urundi rwarahuguwe ku bijyanye no kubungabunga imihanda, bizafasha mu kwita ku mihanda yarisanzwe yangirika ikabura uko ikorwa, kubera ko baje gusanga kwifashisha urubyiruko uburyo bwo kwita ku mihanda biri mu byatanga umusaruro.

Abahuguwe banahawe impamyabushobozi z’ishimwe z’uko bitabiriye ayo mahugurwa

Kuko imihanda y’itaka kubera ko nta gikurikirana iba ifite bituma yangirika, ariko gusanwa kwayo bikagorana kubera ko akenshi n’uburyo bwo kuyitaho, bitewe ni uko imyinshi iba iri mu byaro buba bugoranye, ariko ubwo bamaze guhugura abo bari banasanzwe bakora muri gahunda ya VUP, bizafasha ako Karere ka Muhanga kugira imihanda ikoze neza kandi iramba ari naho ahera asaba urwo rubyiruko kutazihererana ubwo bumenyi, ahubwo ko bagomba no kubusangiza n’abandi kandi ko nk’akarere gahari kugira ngo kabafashe kubishyira mu bikorwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu Kayiranga Innocent wa gatatu afungura umuhanda wakozwe n’abo bahuguwe na CORE(Community Road Empowerment)

Uretse nkuba kandi uwo mushinga w’aba yapaniwa CORE warahuguye urwo rubyiruko muri ako karere ka Muhanga, usanzwe unafasha Leta y’u Rwanda mu bijyanye n’iterambere ry’imihanda, bakaba bafite gahunda yo kugenda bigisha urubyiruko rutandukanye mu ntara zose z’igihugu, muri uyu mwaka wa 2021 tumwe mu turere barimo kugenda bahuguramo urubyiruko, tukaba turimo, Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Karongi, Gisagara, na Huye.

Eric Habimana

To Top