Ubuzima

Muhanga:Ibitaro by’amaso bya Kabgayi ku bufatanyena Light for the World(Belgique) basoje ubukangurambaga bwo kwita ku maso

Ni ubukangurambaga bwakorewe mu Karere ka Muhanga, bukozwe n’ibitaro bya Kabgayi bivura amaso ku bufatanye n’umushinga wa ‘‘Light For The World’’ usanzwe ubafasha mu buzima bwa buri munsi kwita ku buzima bw’abaturage, kuvugurura no kongerera ubushobozi ibitaro by’amaso bya Kabgayi bikajyana n’igihe, kubaha ibikoresho bifashisha mu kuvura amaso bitandukanye, no kwigisha no guhugura abaganga mu byo bakora.
Akaba ari ubukangurambaga bwamaze iminsi itatu, aho bwatangiye taliki ya 13 Ukwakira 2021, busozwa taliki ya 15 Ukwakira 2021, akaba ari ubukangurambaga bwahariwe ku gusuzuma abaturage amaso ku buntu, kuyavura, no kugira inama abasanzwe bafite ikibazo, cyane bibanda kubatwara ibinyabiziga, kuko ari n’ibikorwa byakorerwaga muri gare y’Umujyi wa Muhanga.

Dr.Théophile Tuyisabe Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi bivura amaso


Nkuko bitangazwa na Dr. Théophile Tuyisabe umuyobozi akaba n’umuganga w’inzobere w’amaso mu bitaro bya Kabgayi, avuga ko bateguye ubu bukangurambaga kugira ngo bafashe Abanyarwanda kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze muri gahunda bise “Kunda amaso yawe’’.
Akaba ari igikorwa batewemo inkunga na Light for the World, uyu akaba ari umushinga usanzwe ufatikanya nabi no bitaro bya Kabgayi bivura amaso gukora ibikorwa bitandukanye, ni umunsi kandi wahujwe n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara z’amaso.
Ati:“ni igikorwa kigomba kumara iminsi itatu, tukaba twarateguye kino gikorwa nk’uburyo bwo korohereza abaturage bakoraga urugendo baza kwivuriza i Kabgayi ku bitaro, ariko kandi ni igikorwa twashatse kwibanda cyane kuri ba bandi baturukaga kure mu bice bitandukanye by’igihugu ariko bakanyura muri gare ya Muhanga, kugira ngo uwicaye ategereje imodoka abe yanaboneraho kuza tukamusuzuma akagenda amenye uko ubuzima bwe buhagaze, ndetse n’abashoferi kuko nabo bari mu bantu batabasha kubona uko bajya kwivuza bitewe n’akazi”.
Uwo muganga kandi akomeza avuga ko usibye kuba barabasuzumaga amaso, bafataga n’umwanya wo kwigisha abo bagana uburyo bwiza bwo kwita ku buzima bwabo by’umwihariko amaso, kuko iyo amaso atitaweho neza n’umubiri wa nyirayo ntabwo uba ukora neza.
Ikindi ni uko no mu nshingano za Light For The World nk’umwe mu babafashije kubishyira mu bikorwa ni uko basanzwe bafatikanya ku kwita ku buzima bw’abaturage, haba mu kubaha ibikoresho bigezweho ndetse no gutuma inyubako z’ibitaro bya Kabgayi bivura amaso bikorera ahantu hajyanye n’igihe.

Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo kwisuzumisha amaso ku buntu.


Ku ruhande rwa Marie Solange Uwera umwe mu bantu bari baje kwisuzumisha amaso, aganira na Millecollinesinfos.com, yavuze ko yaje kwisuzumisha amaso kugira ngo amenye niba nta kibazo afite, ariko bamuhaye serivisi nziza ku buryo we yatekerezaga ko ari buhatinde. Ikindi ni uko nyuma yo gusanga amaso ye afite ikibazo bamusabye ko agomba kuzagana ibitaro bakamukurikirana.

Uwera Marie Solange amaze gusuzumwa.


Ati“ naje nzi ko mpasanga abantu, ariko ikinshimishije ni uko nsanze ari bake bahise bansuzuma, bansabye ko ngomba kujya i Kabgayi ku bitaro by’amaso bakankurikirana bakankorera indorerwamo z’amaso, ubundi ni ibintu byagusabaga kujya kuri santere de sante, bakagusuzuma, bakaguha ‘‘transfer’’, ndetse wanagera ku bitaro bya Kabgayi nabo bakaguha gahunda, ku buryo ari igikorwa gishobora no kumara igihe utaravurwa, ariko hano babinkoreye mu minota mike”.
Gusa we kimwe n’abandi batandukanye bifuza ko iki gikorwa cyajya kiba ngarukamwaka byibuze buri gihembwe bakajya babikora, kuko byorohereza abaturage badafite umwanya uhagije.

Bamwe mu bicaye bategereje ko bagerwaho ngo nabo bavurwe


Nkuko bitangazwa na Dr Théophile Tuyisabe ngo mu minsi itatu bamaze bakira abantu baza kwisuzumisha, babashije kwakira abaturage barenga 700, mu gihe abagera kuri 2% basanze barwaye indwara y’ishaza bagomba kubagwa, naho abagera kuri 7% bo basanga bagomba guhabwa indorerwamo z’amaso.
Eric Habimana

Mbere yo kujya gusuzumwa babanzaga kwigisha ndetse bakanasomeshwa

To Top