Umuco

Muhanga:Hari bamwe mu batuye mu Murenge wa Shyogwe bavuga ko umuyobozi w’Umudugudu wa Nyarucyamu abatoteza

Eric Habimana

Bamwe mu batuye Umudugudu wa Nyarucyamu, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Shyogwe, mu Karere ka Muhanga, barashinja umukuru w’umudugudu wabo kubaha serivisi mbi, ibintu  biniyongeraho ko hari na bamwe ashaka kwirukana muri uwo mudugudu batuyemo.

Ni mu gihe Umuyobozi w’Umurenge wa Shyogwe, buvuga ko ikibazo cy’uwo mukuru w’umudugudu bugiye kugikurikirana, na cyane ko atari ubwa mbere abaturage bamushyira mu majwi kubahohotera.

Abatuye mu Mudugudu wa Nyarucyamu, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Shyogwe, mu Karere ka Muhanga, bumvikana bavuga akarengane bakorerwa n’umukuru w’umudugudu wabo, ku uburyo hari na bo yavuze ko azirukana muri uwo mudugudu.

Bati “kugeza naho umuntu ambwira ngo navuye iwacu nkoze jenoside, ntavuka hamwe nawe, tutaziranye, ngo azanyirukana mu mudugudu, ngo nshwana n’umugore wanjye nta ni ntonganya ziraba mu rugo rwanjye, njye yarampemukiye kandi ari umuyobozi”.

Gusa ku ruhande rw’uwo muyobozi utungwa agatoki n’abo baturage, avuga ko ibyo bamuvugaho bamubeshyera, ko ahubwo abamushinja amakosa avuga ko ari abigumuye ku buryo nta gahunda n’imwe ya Leta bitabira .

Ati ” barabeshya, njyewe nta muturage n’umwe njya ngirana ibibazo nawe, iby’uko yakoze jenoside ntabyo nigeze mubwira, ahubwo ni uko nta muyobozi ukundwa n’abantu bose, banyangira ko mba nshaka gushyira mu bikorwa inshingano zanjye, abo bavuga ibyo bose ni abaremye udutsiko two kundwanya, kuko ntajya ntuma bakora ibitemewe“.

Kuri icyo kibazo umuyobozi w’agateganyo w’umurenge wa Shyogwe Rugaza Bititi Olivier akaba avuga ko ibyo umukuru w’umudugudu avuga, by’uko abaturage bigometse atari byo, ko ahubwo atari ubwa mbere aregwa n’abaturage, ku buryo ikibazo cye bagiye kugikurikirana.

Uwo muyobozi kandi akomeza asaba abaturage kujya begera ubuyobozi igihe cyose hari ibitagenda  babona, kugira ngo nabo bagire uruhare mu bibakorerwa, ibi akaba abivuga nyuma yaho ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga busabye ubuyobozi bw’umurenge gukemura ibibazo, cyane cyane urugomo no guhishira abakora amakosa bigaragara muri uwo Murenge wa Shyogwe.

 

 

 

 

To Top