Kandama Jeanne na Eric Habimana
Rachel utifuje ko tugaragaza isura ye kubwo umutekano we, ni umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko, atuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, ubu afite inda y’amezi 5, avuga ko mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 kigera mu Rwanda, ngo yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, nyuma yaho icyo cyorezo kiziye Leta igafata umwanzuro wo gufunga amashuri, ngo ubuzima bwabaye bubi mu muryango, bituma ahitamo gushaka uko yatunga umuryango we, ari byo byamuviriyemo gutwita imburagihe.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa ‘‘millecollinesinfos.com’’, yavuze ko mu rugo iwabo nta bushobozi buhagije bafite, kuko ngo abana na nyina ndetse akaba afite barumuna be bamukurikira, nyina umubyara ngo aba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, akenshi bakaba batunzwe no gukora muri VUP, ubuzima ngo bwarushijeho kuba bubi mu gihe cya ‘‘Guma mu rugo’’, aho babwirirwaga ndetse bakanaburara, kubera kubura ibyo kurya nta n’ubushobozi bafite, ngo nibwo yatangiye kugendera mu kigare cy’abana biganaga, batangira kujya bajya gusura abasore, akenshi bagasangira n’ibisindisha.
Ubwo basuraga umwe mu basore bari baziranye ngo basanga hari n’abandi bagabo bari aho basangira, batashye babatwara mu modoka bamugeza hafi y’iwabo, ni bwo ngo uwo mugabo yamuhaye numero ye ya telephone, ndetse amuha n’amafaranga atifuje gutangaza umubare wayo, gusa avuga ko yari menshi kuko ngo bari baganiriye amubwira ibibazo afite mu muryango we ngo yayamuhaye amubwira ko ari ayo gufasha umuryango we bakikenura.
Akomeza avuga ko bakomeje kuvugana no gusurana ariko mu mazu y’abasore batandukanye, ari nako amwongera andi, nyuma ngo kuko bagezaho bakajya banaryamana batikingiye, ngo yaje gushiduka yarasamye, ariko ngo akimara kumubwira ko atwite ntiyongeye kumuca iryera, ari yo mpamvu avuga ko usibye nawe hari n’abandi babayeho nkawe kandi ubuzima butameze neza.
Ati “nashukishijwe amafaranga,mfatiranwa n’ubukene mu gihe cya Covid-19, none icyo nakuyemo natwaye inda, nari umunyeshuri numva nzaba umuganga, nkajya mvura abantu, ariko ubuzima bwanjye bwarangiritse, amashuri ndayacikirije, icyo nabwira ubuyobozi, muri ibi bihe, bite cyane ku rubyiruko, by’umwihariko uruturuka mu miryango ikennye, kuko dukora byinshi bibi kugira ngo tubeho, cyokora Leta ni umubyeyi koko, natwe amashuri agiye kuzafungura twarabaye ababyeyi, basi bazatwiteho baduhe amahirwe ya kabiri twige, tuzabashe gutunga bano tugiye kuzabyara, cyangwa se bazadufashe twige imyuga”.
Nshimiyimana Jean Claude Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, kuri icyo kibazo cy’uko abo bana b’abakobwa batwaye inda muri bino bihe bya Covid-19, bari basanzwe ari abanyeshuri we ababwira ko kuba bifuza gufashwa bagakomeza amasomo cyangwa bakerekeza kwiga imyuga n’ubumenyingiro, ngo ntabwo kuba atwite yari umunyeshuri bivuze guhindura ibyo yigaga, ngo igihari ni ukuganira nabo ndetse bakababwira ko uburenganzira bwo gukomeza kwiga buhari, ngo ntibakwiye kugira impungenge ahubwo bakwiye gutuza, bakita kuri uwo mwana batwite, hanyuma igihe bazaba bamaze kubyara bagomba kwegera ubuyobozi bagafashwa gushakirwa aho biga.