Uburezi

Muhanga:‘‘Bright School Mobile library’’ ituma abana badateshuka ku nshingano

Eric Habimana

 

Nyuma yaho Leta y’u Rwanda ishyiriyeho abanyeshuri gahunda yo kwigira ku ma radio na televiziyo mu buryo bwo gukomeza kwiyibutsa ibyo biga, bamwe mu bana bo mu Karere ka Muhanga, bashyiriweho gahunda yitwa ‘‘mobile library’’, aho abana bahurira bagatira ibitabo, abandi bagafashwa n’abarezi babo gusoma, hanubahirizwa gahunda za Leta zo gukurikiza amabwiriza yo kurwanya Covid-19.

 

Ubwo basomeshaga abana batandukanye bo mu Karere ka Muhanga muri gahunda yiswe ‘‘mobile library’’, bamwe mu babyeyi b’abo bana, baravuga ko iyo gahunda ifasha abana babo muri iki gihe amashuri ataratangira, kuko bavuga ko bituma umwana atibagirwa inshingano ze zo gusubira mu masomo, ikindi kandi ngo binatuma batarambirwa mu rugo.

 

Ni ibintu kandi bishimangirwa na Mwizerwa Léonce Umuyobozi w’ishuri ribanza  rya ‘‘Bright School’’, riherereye mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Shyogwe ari naryo ryashyizeho iyo gahunda ya ‘‘mobile library’’,  ku bufatanye na ‘‘Teach Rwanda’’, aho we avuga ko impamvu y’iyo gahunda ngo byari ukugira ngo bafashe abo bana bari mu biruhuko, nyuma yaho Leta ifashe umwanzuro wo kohereza abana mu rugo, mu buryo bwo gukurikiza gahunda za Leta zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-9.

 

Ati “mobile library ni isomero rigendanwa, tukaba twarayitangije mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka wa 2020, ni gahunda iba kabiri mu cyumweru, ni ukuvuga ngo niba umwarimu afashe igitabo agasomera umwana, bituma wa mwana abasha kuba nawe yakwisomera igitabo, mu buryo bwa kinyamwuga, ikindi n’umwana nawe yasomera ababyeyi, ni uburyo bwo kurinda abana mu gihe bari mu biruhuko, kuko bituma baguma mu murongo w’amasomo, ku buryo amashuri azatangira bakiri mu mujyo umwe w’ishuri”.

Bamwe mu babyeyi b’abo bana bafite amikoro make bagenerwa n’ibyo kurya

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Gakwerere Elaste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye nk’umwe mu mirenge igize Akarere ka Muhanga, ifite abana benshi bitabira icyo gikorwa, we avuga ko icyo gikorwa ari cyiza,  kuko ari igikorwa cyunganira Leta yaba muri gahunda yashyizweho yo gufasha abana gusubira mu masomo, ndetse binafasha abana mu buryo bwo kwigisha gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ndetse ni uburyo bwiza bwo kubigisha ikinyabupfura.

 

‘‘Bright School Mobile library’’,  ni gahunda yatangiye mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, nyuma yaho Leta y’u Rwanda ishyizeho gahunda ya Guma mu rugo (lockdown), ikaba yarashyizweho kugira ngo ifashe abana bari mu biruhuko, koroherezwa kubona uko batira ibitabo, ndetse no kubona uko bahura n’abarezi babo, bakabasomera ibitabo bitandukanye, ni gahunda yari igenewe abana bagera ku 160, gusa kuri ubu ababasha kukitabira bagera ku 150, ,si ibi gusa kuko hari n’abagenerwa ibyo kurya akaba ari ababarizwa mu kiciro cya 1 n’icya 2 ariko bafite amikoro make mu miryango yabo.

Janet F.Brown Umuyobozi wa ‘‘TEACH RWANDA’’, aha abaturage ibyo kurya muri gahunda ya ‘‘Bright School mobile library’’

 

To Top