Ubuzima

Muhanga:Barasabwa kutavogera ibyuzi byateganirijwe kororerwamo amafi

Eric Habimana

Iyo utembereye mu mujyi w’Akarere ka Muhanga, ugenda ubona abana batandukanye n’abantu bakuru baba barimo gucuruza amafi mu ndobo bayatemberana, abandi bakaba bafite udufi tukiri duto tutarakura badutwaye ku biti, ku nsinga, no ku migozi, ibi ni byo ubuyobozi buheraho busaba abo kwitonda, kuko bimwe mu byuzi bayakuramo bifite ba nyirabyo kandi kuroba mu buryo butemewe bihanwa.

Iki  ni ikiyaga cyahazwi nko ku Kinamba

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jaqueline yagiranye n’umunyamakuru wa ‘‘Millecollinesinfos.com’’ kubyerekeye kubungabunga no kurinda bimwe mu byuzi by’amafi biri muri ako karere no kurinda umutekano w’ababikoresha umunsi ku wundi.

Yavuze ko abatuye ako karere bose bagakwiye gucunga umutekano w’ibyo biyaga, kuko byahariwe kororerwamo amafi kugira ngo bitange umusaruro w’ibiyakomokaho, naho ababyigabiza bakajya kurobamo amafi, batabifitiye uburenganzira ngo baba bakoze amakosa, ndetse ni no gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kuko niba umwana yifata agashoka mucyuzi kuroba, ashobora kurohamamo akahaburira ubuzima, ibyo nibyo aheraho avuga ko buri wese yagakwiye kuba ijisho rya mugenzi we.

Yagize ati “ ni byo ibyo byuzi byateganyirijwemo kororerwamo amafi kandi koko yororerwamo, ariko abo twari twabihaye twabonye ko badashoboye kubibungabunga, no kubifata neza nkuko amasezerano twari twagiranye yabivugaga.

Ku bufatanye na RAB tugiye kongera dushyiremo andi mafi mashya maze tunabihe abandi babishaka kandi bakeneye kubikoresha tugirane n’amasezerano y’uburyo bagomba kubikoresha no kubicungira umutekano, kugira ngo nabo babyigabizaga babashe gukumirwa, kuko usibye no guteza umutekano muke no gushyira ubuzima bwabo mu kaga, na kuriya kwirirwa bazererana ariya mafi mu mujyi na byo biteza umwanda n’akajagari, yaba mu kuyacuruza ndetse n’uburobyi muri rusange”.

Aha ni ahazwi nko ku Kinamba

Ibyo uwo muyobozi abivuze nyuma yaho usibye no kuba ibyo byuzi, abo bana babyigabiza bakajya kurobamo amafi atarakura, ndetse batanabifitiye uburenganzira, hari n’abafashe umwanzuro wo gushyiramo ubwato bw’ibiti, kugira ngo bujye bubafasha kwinjiza amafaranga batwaramo abantu, nk’igihe hari ababa bakoze ubukwe bagahitamo kujyamo kwifotorezamo, ariko mu buryo butazwi, ariho ababituriye bifuza ko ubuyobozi bubyemeye nayo yaba inzira nziza yo kwinjiza amafaranga bashyizemo umwato.

Aha ni ahazwi nko kuri AIDEL mu Murenge wa Shyogwe

To Top