Eric Habimana
Mu gihe amashuri y’ibyiciro bimwe na bimwe byafunguye mu cy’umweru gishize, ibindi byiciro bisigaye bikaba bitegerejwe gufungura taliki ya 23 z’uku kwezi, mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya coronavirus, abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Muhanga ndetse n’ubuyobozi bw’ako karere, buravuga ko nyuma yo kongera ibyumba by’amashuri ndetse no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus bazagira ikibazo cy’abarimu bazaba bake.
Bamwe mu bayobozi bibigo by’amashuri yo mu Karere ka Muhanga, bavuga ko nyuma yo gusubukura amashuri mu cyumweru gishize ku byiciro bimwe na bimwe, ubu baritegura ibindi byiciro ku wa 23 z’ukwezi kwa 11, gusa ngo bafite impungenge ko bazahura n’ikibazo cyo kugira abarimu bake, bitewe n’amabwiriza yo gukumira icyorezo cya coronavirus, aho basabwa gushyira abanyeshuri 23 mu cyumba kimwe hakiyongeraho n’uko ibyumba by’amashuri byiyongereye nk’uko bitangazwa na Marie Teresa Musabyimana umuyobozi w’ikigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Kanyanza A .
Ati “abarimu bazabura kuko nk’ubu nkatwe turabura abarimu barindwi, kandi ubwo ibyumba by’amashuri byagiye byongerwa, abana bajya muri buri cyumba baragabanutse, ubwo bivuze ko abandi bana bagomba kugabanyirizwa mu kindi cyumba, bakanashakirwa abandi barimu bashya, urumva ko rero ababishinzwe bakwiye kugira icyo bakora”.
Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, na we yemeranya n’abo bayobozi b’ibigo aho avuga ko bitewe n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho bisaba kugabanya umubare w’abanyeshuri mu cyumba ndetse n’ibyumba by’amashuri byiyongereye, ahamya na we ko ibyo bibazo by’abarimu batangiye guhura na byo muri iki gihe cyitangira ry’amashuri.
Ibyo bibazo abo bayobozi babigaragaje ubwo itsinda ry’abadepite basuraga Akarere ka Muhanga mu cyumweru gishize, aho Hon. Depite Karinijabo Barthelem wari uyoboye iryo tsinda, yamaze impungenge abo bayobozi b’ibigo ko ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi ndetse na Minisiteri y’uburezi, batangiye kohereza abarimu bashya ku bigo hirya no hino mu gihugu, aho abazatangira ku wa 23 abarimu bazaba bageze ku bigo hose.
Nyuma y’uko uyu mwaka hubatswe ibyumba bishya by’amashuri birenga ibihumbi 22 birimo n’ibigo bishya byaremwe mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri, bwagaragaraga mu mashuri, hakiyongeraho n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, asaba amashuri gushyira abanyeshuri 23 mu cyumba kimwe, ni bimwe mub yo aba bayobozi bibigo by’amashuri baheraho basaba ko bakongerwa n’umubare w’abarimu.