Ubukungu

Muhanga:Abibumbiye muri Koperative Kodefemu barashinja ubuyobozi bw’akarere kubateza igihombo

Eric Habimana

Abahinzi bibumbiye muri Koperative Kodefemu ihinga inkeri mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga,barashinja ubuyobozi bw’ako karere amananiza yatumye batabasha kubaka uruganda rw’ibikomoka ku musaruro wabo, none ngo byatumye bahomba.

Cooperative KODEFEMU ihinga inkeri mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, ivuga ko muri 2017 yagize igitekerezo cyo kubaka uruganda ruciriritse rwari kujya rukora ibikomoka ku nkeri.

Iyo koperative ivuga ko mbere yo kugura ikibanza cyo kubakamo urwo ruganda, yabanje kugisha inama akarere, kakababwira ko nta kibazo ndetse ngo kazanabatera inkunga.

Nyamara, ubwo bari bagiye gutangira kubaka batunguwe no kubona Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bubahagarika, buvuga ko ikibanza ari gito, ibyo bo bakaba babibonamo kuba akarere karabashutse bikabaviramo guhomba.

Aho bagira bati “ubusanzwe turi abahinzi b’imbuto z’inkeri, twagize igitekerezo cyo kubaka uruganda ruciriritse, tukigeza ku karere, barangije baratubwira ngo nta kibazo, dufata inguzanyo, ariko ibyo byose twateguraga tukanabitakazaho amafaranga, byarangiye ntacyo tugezeho, gusa byapfiriye mu biro by’ubutaka mu karere, twahombye amafaranga menshi”.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Kayiranga Innocent, we ntabwo yemeranya n’abo baturage, kuko  avuga ko Minicom (Ministere du Commerce) ari yo yabagiriye inama, ko bashaka ubutaka bwagutse. Gusa agakomeza abizeza ko Akarere ka Muhanga kagiye kuvugana n’izindi nzego bireba, bagashakira iyo koperative ubutaka mu cyanya cy’inganda.

Inganda ziciriritse ni kimwe mu byo Guverinoma y’u Rwanda ihora yifuza gushyiramo imbaraga muri buri karere, mu rwego rwo guteza imbere umusaruro ugakomokamo.

 

 

 

 

 

To Top