Eric Habimana
Nyuma y’uko abagize Koperative KOKAR ikorera ubuhinzi mu gishanga cya Rugeramigozi giherereye hagati y’imirenge ya Shyogwe na Nyamabuye yo mu Karere ka Muhanga, batakiye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative ko abayobozi ba koperative yabo, bari kubashyira mu gihombo kubera gukoresha amafaranga ya koperative mu nyungu zabo.
Bamwe mu banyamuryango ba Koperative KOKAR ikorera ubuhinzi bw’umuceri mu Gishanga cya Rugeramugozi, giherereye hagati y’imirenge ya Nyamabuye na Shyogwe mu Karere ka Muhanga, Ubwo bari basuwe n’umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA, nyuma yaho bagitabaje bashinja abayobozi babo kunyereza umutungo wa koperative, bavuga ko abanyereje n’abakoresheje nabi umutungo w’iyo koperative bakwiye kubiryoza.
Bati “ Nigute umuntu umugirira icyizere ngo akuyobore ubona ajijutse, aho kugira ngo abungabunge ibyo asanze, ahubwo akakumunga, kugeza nubwo bafata abantu bitabye imana, bakabandikaho ko babahaye amafaranga ababagurije, kandi batakibarirwa ku isi y’abazima koko, bagomba kubiryozwa”.
Nyamara ku ruhande rw’abagize komite nyobozi y’iyo koperative, bo bakaba bakomeza kwitana ba mwana, aho bamwe bavuga ko ayo mafaranga bashinjwa batigeze bagira uruhare mwinyerezwa ryayo, bakavuga ko yagakwiye kubazwa uwari perezida wayo ndetse n’umubitsi wa koperative.
Aho bavuga ngo “ twebwe twari abayobozi bo mu nzego zo hasi, ariko ikitubabaje ni uko batubwiye ngo tugomba kwishyura, ariya mafaranga yanyerejwe, kandi byose biri ku mutwe wa perezida ndetse n’uwari umubitsi we, kuko muri koperative yacu hacitsemo ibice, igice cy’abize, n’ikindi cyacu tutigeze twiga”.
Aha bari mu nama yari yabahuje n’umwe mu bakozi ba RCA
Ku ruhande rwa KAGABO Longin umukozi mukigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ama koperative( RCA), ushinzwe ubugenzuzi muma koperative, akaba avugako gusura iyi koperative bwari mu uburyo bwo kuyigezaho imyanzuro ku isuzuma ryakozwe mu kwezi kwa gatatu muri iyi koperative, irimo n’ibyemezo byo kwirukana abayobozi b’iyi koperative kumirimo yabo, ndetse no kwishyura amafaranga banyereje.
Ati “ ntabwo abo bari abayobozi b’iyo koperative bari hejuru y’amategeko, bagomba guhanwa kuko barahemutse, twagombaga kubirukana, abemeye kwishyura hari abatanze igihe, ariko nanone amategeko agomba gukurikizwa”.
Amwe mu mafaranga abayobozi b’iyo Koperative ya KOKAR bari barezwe n’abanyamuryango bayo, hakaba harimo miliyoni zirenga 4 abanyamuryango batazi irengero ryayo, amafaranga asaga miliyoni 1 ngo yagiye ahembwa abakozi babaringa, miliyoni zisaga 6 koperative yari yatsindiye ndetse na miliyoni zirenga 8 zahembwe abitabye Imana batakiri ku isi y’amazima.
Ubuyobozi bw’icyo kigo, bukaba bwafashe umwanzuro wo kwirukana abayobozi b’iyo koperative ndetse banahabwa igihe cyo kwishyura umutungo wa Koperative banyereje.