Uburezi

Muhanga:Abagore bo mu Murenge wa Shyogwe baravuga ko hakiri abagabo bakibahohotera

Ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwasuraga abatuye mu Murenge wa Shyogwe, Akagari ka Mubuga, muri gahunda y’ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge, bamwe mu bahatuye bagaragaje ko hakiri abagabo bakiraza ku nkeke abo bashakanye babakubita, ibintu bavuga ko bimaze gufata indi ntera kuko harimo n’abahitamo gusaba ubuyobozi ko bwabagabanya inzu buri wese agafata igice cye.

Nkundumbanje Léopord umugabo utuye muri uwo Murenge wa Shyogwe, Akagari ka Mubuga, we n’abagenzi be baratunga agatoki bamwe mu bagabo batuye muri uwo murenge ko kuba hari abakirara bakubita abagore babo, ibintu bavuga ko bitakabaye bikiranga abo bagabo, aho bavuga ko hari n’abafata umwanzuro wo guta urugo n’abana, kandi abana bagahawe uburere kubufatanye bw’umugabo n’umugore, ariho bahera basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, kujya bufatira imyanzuro abo bagifite uwo muco.

Bati “ ibaze kubona umugabo utinyuka agakubita urushyi umugore we bashakanye, bakabyarana, igihe tugezemo ntabwo ari cyo kuba hari abagore bagikubitwa, gusa abenshi usanga ari ba bandi birirwa mu tubari banywa, nta kazi bagira, barangiza bakajya kuraza abagore babo n’abana ku nkeke, icyo twasaba ubuyobozi ni uko bwajya bubafatira imyanzuro ikarishye bagahanwa by’intangarugero, kugira ngo bibere abandi isomo,ariko nanone bakavuga ko n’ubuyobozi bwigira gukemura ibibazo birimo amafaranga gusa”.

Ni bintu bahurizaho na Nyirahabineza Seraphine nawe utuye muri uwo Murenge wa Shyogwe, aho we avuga ko kuva yashakana n’umugabo we ntabwo arabona amahoro n’umunsi n’umwe, akenshi abiterwa n’inzoga, bamaze kubyarana abana batanu, ariko kuva icyo gihe cyose abayeho akubitwa, akahukana agata abana, kugeza naho umugabo we asigaye aza akamena ibiryo bakarara batariye.

Ubu yasabye ubuyobozi ko babagabanya inzu kugira ngo umwe abe ukwe, aho kugira ngo azamwicire mu nzu, n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ntacyo bumufasha, kuko buhora bumubwira ko buzaza kumwigisha ariko ntibuze, akavuga ko icyo ubuyobozi bwamufasha ari uko baza bakabagabanya inzu.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga we avuga ko igihe tugezemo atari icyo kuba hakiri abagabo barara bakubita abagore, aho gushakira hamwe icyabateza imbere, agakomeza asaba ubuyobozi bw’umurenge, gukurikirana ibyo bibazo bukabikemura, atari ngombwa kugabanya abashakanye inzu, igihe abo bahohotera abo bashakanye badashaka guhinduka, bakifashisha inzira z’amategeko hagakorwa icyo amategeko ateganya.

Kandama Jeanne

 

 

To Top