Amakuru

Muhanga:Abaturage baraye kubiro by’Akagali, nyuma birangira batabonye ibyo kurya

Bamwe mubakora ubucuruzi bw’akajagari bo mu karere ka muhanga,mu mirenge itandukanye ikagize,kuri uyu wa gatandatu taliki ya 07 Kanama 2021,babwiwe n’ubuyobozi bw’akarere ka muhanga  biyandike hanyuma bajye ku kagali ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye gufata ibyo kurya bahageze barabibura,bahitamo kwigumira mu mihanda,ibintu byaje no kurangira bahisemo kurara kubiro by’Akagali

Baganira n’Umunyamakuru wa Millecollinesinfos bavugako impamvu yatumye bafata umwanzuro wo kurara ku biro by’ Akagali ka Gahogo ari uko bahamagawe n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga,bubasaba ko biyandika hanyuma barangiza bakaza ku kagali ka Gahogo bagahabwa umuceri wo kubatunga muri ibi bihe bya Covid-19  bahagera bakabwirwa ko ibyo kurya bihari bidahagije bakurikije n’abantu bari baje,maze ubuyobozi bw’akarere(mayor) abasaba ko bataha bakazagaruka.

Bati “mayor yaje adusanga mu kivoka aho twarimo ducururiza arangije aratubwira ngo nitwiyandike maze niturangiza tuze ku kagali ka gahogo baduhe ibiryo(umuceri),twiyanditse turangije tujya kukagali hanyuma baratubwira ngo nituzane amarangamuntu muri stade ya Muhanga kuko kukagali ari hato,kuri stade naho tujyayo baratwandika ariko tugeze hano ku kagali batubwira ngo ibiryo bihari ntabwo bihagije ngo dutahe,natwe tuti nimubidusaranganye ariko tubone ibyo turarira,babonye twanze kuhava baratubwira ngo nitudataha baradufunga”.

Bakomeza bavugako nyuma yo kubwirwa ngo nibadataha barabafunga ngo ubuyobozi bwahise buhamagaza imodoka ya police bo bavuga ko babikoraga muburyo bwo kugirango bagire ubwoba maze batahe,nabo rero aho gutaha bahisemo gukwira imishwaro maze bahitamo kujya mu mihanda yose izengurutse kano kagali barahicara.

Bati “turi muri iyi mihanda kuberako ibyo baduhamagariye batabiduhaye kandi badutesheje kwishakira ibiri budutunge,urabonako saa kumi nimwe zirageze turi hano kandi twahageze saa saba za kumanywa,nibatabiduha ngo tubone icyo turarira turaharara mpaka babiduhaye”.

iyi ni ifoto yafashwe nijoro ku isaha y’isaa tanu za nijoro baraye ku ibaraza bategereje ko bahabwa ibyo kurya.

Mu masaha ya saa tanu za nijoro ubwo umunyamakuru wa Millecollinesinfos yageraga kuri kano kagari ka gahogo mu tujojoba twatonyangaga yasanze bano baturage bakicaye kumabaraza y’inzu zegereye kano kagali ka Gahogo,mugihe ubuyobozi bw’Umurenge na Police bo bari batashye,gusa bari kumwe n’abasirikare bari mukazi kabo aho nabo babasabye gutaha ariko barabyanga,aba police bari mukazi ko kureba abarenze kumabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 nabo bahageze babasaba ko bataha bakazinduka baza gufata bino biryo kuko batabibaha nijoro ariko nabo barabahakanira bababwira ko barara hano kugeza igihe babiherewe.

Bati “twiriwe hano,batashye barahadusiga,nubundi twahisemo ko tuharara ariko bakaduha ibyo kurya”.

Kuruhande rw’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukagatana Fortunee kuri iki kibazo yavuzeko impamvu bano baturage bahamagawe ngo bahabwe ibyo kurya bahagera ntibabibone byatewe n’uko ngo imodoka igemura bino biryo mu mirenge yose ya Kano karere ari imwe,hakaha habayeho impamvu z’uko  yari yabijyanye ahandi bituma itinda kugera hano bubiriraho kandi ko nta mabwiriza bafite yo gutanga ibiribwa mu masaha ya nijoro.

Aba baturage bakoze ibi mu gihe kano karere ka Muhanga gafite imirenge imwe n’imwe iri muri gahunda ya guma murugo n’uyu wa Nyamabuye ibi byabereyemo urimo murwego rwo guhangana n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 bukomeje kwiyongera muri kano karere ka Muhanga.

Yanditswe na Eric Habimana

To Top