Umuco

Muhanga:Abanyerondo baratungwa agatoki guta inshingano

Eric Habimana

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamabuye, Umurenge wa Nyamabuye umwe mu mirenge igize igice kinini cy’Umujyi wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, barashinja abakora irondo ry’umwuga guta inshingano zabo zo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo, bakigira kureba abarenze ku mabwiriza yo kwirinda covid_19, kuko babaha amafaranga kugira ngo batabateza Polisi.

Abo baturage bavuga ko uko guta inshingano kw’abanyerondo, kurimo guha icyuho abajura babacyuza utwabo, bakaba basaba inzego z’ubuyobozi gutegeka irondo ry’umwuka gusubira ku nshingano zaryo.

Aba baturage barashinja irondo ry’umwuga guta inshingano zo kurinda umutekano w’abaturage zikigira mu nshingano zo kureba abarenze ku mwabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19, ahanini bakurikiyemo amafaranga baca abaturage, kugira ngo batabashyikiriza polisi.

Uko guta inshingano gutuma kuri ubu hari bamwe mu bajura babibonyemo icyuho cyo gucukura inzu z’abaturage bakabiba, ari byo baheraho bifuza ko ubuyobozi bwakebura abakora irondo ry’umwuga bukabibutsa inshingano zabo.

Bati “muri iki gihe cyo kuba twageze mu rugo saa kumi n’ebyiri urataha ugakubitana n’abanyerondo, wenda utanarengeje amasaha yo gutaha, barangiza bakagufata bakakwicaza bakakubwira ngo gira icyo ubashakira, ubahe, maze bakurekure witahire, polisi itagutwara.

Ubwo iyo uyabuze barakugumana bakakurarana, bose rero nta n’umwe ukigenda mu makaritsiye kuko bose usanga bigiriye gutegera ahanyura abantu kugira ngo babashakemo amaronko, ibyo birimo gutuma abajura babo na ko nta wurikubacunga bakajya mu baturage kubiba, barimo gucukura inzu bakiba, bagatwara ibi babiri hanze mu bipangu, kuko abakabaye babacunga bataye inshingano”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshyimiyimana Claude ashyigikiye ko abanyerondo, bareba abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko akabibutsa ko uko kureba abica amabwiriza yo gukumira no kwirinda Covid_19, bitabaha uburenganzira bwo kubashakamo indonke.

Ibyo bifatwa nka ruswa n’ubwo nta wurabifatirwamo, ndetse nta n’ubwo ari uburyo bwo kwibagirwa gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, akomeza avuga ko abanyerondo n’ubusanzwe nabo atari shyashya, bityo bakaba bagiye kubikurikirana, basanga harimo abaka abaturage indonke bakabibazwa.

Ntabwo ari mu Murenge wa Nyamabuye honyine havugwa irondo ry’umwuga ryitwaza amabwiriza yo kwirinda covid-19 rikarenganya abaturage, kuko n’abatuye iyindi mirenge igize aka karere, usanga bashyira mu majwi iri rondo kwitwaza amabwiriza yo kwirinda no gukumira Covid-19, bakambura abaturage babakangisha ko babashyikiriza Polisi nibatabaha indonke.

 

 

 

 

 

 

 

 

To Top