Ubukungu

Muhanga:Abakorera mu gakiriro ka Muhanga baravuga ko bavirwa mu gihe cy’imvura

Eric Habimana

Abakorera mu gakiriro k’Akarere ka Muhanga, gaherereye mu nkengero y’Umujyi wa Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, baravuga ko hari ibikwiye gukosorwa ku nyubako zikagize, birimo gusakara ibice bidasakaye, no kukazitira mu rwego rwo kubakemurira ibibazo byo kuba mu gihe cy’imvura bakora banyagirwa, ndetse n’ubujura bwo kubiba, bitewe ni uko ako gakiriro katazitiye.

Bavuga ko kuba katazitiye ngo bibateza ubujura

Ibibazo bibabangamiye mu kazi kabo ka buri munsi, birimo ikibazo cy’uko bamwe muri bo bakora banyagirwa mu gihe cy’imvura, ndetse ni ikibazo cyo kwibwa n’abajura kubera ko ako gakiriro katazitiye, ku buryo bifuza ko ibyo bibazo ubuyobozi bwabafasha kubikemura.

Bavuga ko kuba bimwe mu bice bikagize bidasakaye, bituma banyagirwa n’ibikoresho byabo bikanyagirwa

Kayiranga Innocent Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubukungu, yemera ko hari ibyakosorwa ku nyubako z’ako gakiriro, ku buryo bagomba kuganira n’abagakoreramo bigakosorwa, ariko hatirengagijwe ko bagomba gukorera ahantu habasha kugera umwuka.

Ku cyifuzo cy’uruzitiro KAYIRANGA avuga ko hagiye kuba hashyizwe ibiti, mu gihe hagishakishwa  ingengo y’imari yakubakishwa igipangu.

Witegereje neza urabona ko igice cy’imbere cyose harangaye, ariho bahera bavuga ko haturuka amahuwezi abanyagira

Imirimo ikorerwa muri ako gakiriro kashyizwe mu cyanya cyahariwe inganda ku gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Muhanga, ikaba irimo ububaji n’ubusuderi, aho abagakoreramo bagiye bavanwa hirya no hino mu mujyi wa Muhanga, ubusanzwe bakoreraga imirimo yabo ya buri munsi.

To Top