Ubukungu

Muhanga:Abahinzi n’aborozi ntibazi uko bashinganisha umusaruro wabo

Eric Habimana

Mu gihe bamwe mu bahinzi n’aborozi bo mu Karere ka Muhanga, bavuga ko bakunda guhinga bahomba kubera ibiza bibangiriza imyaka, hari bamwe muri bo bavuga ko nta makuru na mba bafite ku bijyanye n’ubwishingizi bw’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, bakaba basaba inzego bireba kubegera bakabasobanurira uko na bo bashinganisha ubuhinzi n’ubworozi bwabo.

Abahinzi n’aborozi bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko bumva havugwa iby’ubwishinzi bw’ibihingwa n’amatungo, nyamara bo bakaba nta makuru ahagije babifiteho ngo bamenye icyo bisabo na bo ngo bakire igihombo cya hato na hato bakunze guterwa n’ibiza.

Bati “ntabwo turamenya gukorana neza n’ubwishingizi kugira ngo natwe igihombo dutezwa n’ibiza gikemuke, kuko byibuze umusaruro wawe ushinganishije natwe hari icyo twajya tubona, icyo dusaba ubuyobozi ni uko bwadufasha bukaduha amakuru”.

Umuyobozi ushinzwe Ubwishingizi bw’Ibihingwa n’Amatungo mu Ntara y’Amajyepfo mu Kigo cy’Ubwishingizi cya SONARWA, Akimana Prothegene,  avuga ko hakiri byinshi byo gukorwa mu kugira ngo imyumvire y’abahinzi mu bijyanye n’ubwishingizi izamuke. Asaba inzego bwite za Leta zifite aho zihurira n’ubuhinzi n’ubworozi kwegera abaturage zikabasobanurira, aho kugira ngo bajye bahora bakorera mu gihombo kandi Leta yarabazaniye igisubizo.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kayiranga Innocent, we avuga ko iyo gahunda y’ubwishingizi itaramara igihe kirekire muri ako karere, akaba ari yo mpamvu abenshi mu bagatuye batarayisobanukirwa, ngo barimo gukorana n’inzego zo ku midugudu n’utugari kugira ngo zifashe abahinzi n’aborozi guhindura imyumvire.

Gahunda y’ubwishingizi bw’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi yashyizweho na Leta y’u Rwanda igamije kugabanya igihombo akenshi gica intege abahinzi n’aborozi, cyane cyane mu bihe by’ibiza. Leta yunganira umuhinzi cyangwa umworozi ku kigero cya 40% y’ikiguzi cy’ubwishingizi, naho umuhinzi cyangwa umworozi akiyishyurira 60%, bigaca mu bigo by’ubwishingizi bikorana n’iyo gahunda.

Kuva iyo gahunda yatangira ku mugaragaro muri Mata 2019, imaze kwitabirwa n’abahinzi 56,868 naho ubuso bwishingiwe bungana na hegitari 10.303, mu gihe aborozi bitabiriye iyo gahunda ari 2,809.  Kugeza ku itariki 8 Gicurasi 2020 bakaba bari bamaze gushinganisha inka 6,165.

 

 

 

To Top