Uburezi

Muhanga:Abagore bigishaga mu bigo by’abafite ubumuga biteje imbere mu gihe cya Covid-19

Eric Habimana

Nyiransengimana Epiphanie umwarimukazi wigishije mu bigo bitandukanye by’abana bafite ubumuga, avuga ko Covid-19 iza yasanze ari umurezi ku kigo cy’amashuri y’abafite ubumuga giherereye mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, ari naho atuye kugeza ubu, ariko we avuga ko nubwo icyo cyorezo cyatumye abana basubira mu ngo iwabo muri gahunda yari yashyizweho na Leta mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira ryacyo, we n’abagenzi be bahuje uyu mwuga ariko wibanda kubafite ubumuga ntabwo byababereye imbogamizi kuguma mu rugo kuko yatumye bitekerezaho uko bagomba kubaho.

Ni bintu ahuriyeho na Musabyimana Madeleine wigisha ku kigo cy’amashuri yabafite ubumuga mu buryo bw’uburezi budaheza cyo mu Murenge wa Kabacuzi, impamvu baheraho bavuga ko Covid-19 yatumye bitekerezaho, ni uko ubusanzwe mu byo bigisha harimo n’ururimi rw’amarenga, ariko bakaba barwigishaga mu ishuri, amashuri amaze gufunga imiryango baratekereje basanga buri munyarwanda wese byaba byiza amenye urwo rurimi, kuko hari icyo rushobora kumufasha, ndetse rukaba rwanamufasha mu buryo bwo kuganira n’abo bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ibyo n’iyo mpamvu bavuga ko ubu bamaze gushyiraho gahunda yo kujya bafasha abifuza kurwiga, bakajya barubigisha kugira ngo nabo kubabaruzi bigire icyo bibinjiriza.

Bakomeza bavuga ko Covid-19 yabateye gutekereza icyo bakora kugira ngo bafashe abafite ubumuga, ari ho bahereye bafata umwanzuro wo kuba ba marayika murinzi kugira ngo babashe kubona uburenganzira bwo kurera abana, ariko bo bibanda ku bafite ubumuga kuko ari bo bakeneye kwitabwaho kurusha abandi, ikindi mu gihe cya Covid-19 bagiye bigisha binyuze ku mbuga nkoranyambaga kubifuzaga kumenya ururimi rw’amarenga ari yo mpamvu bo bavuga ko byababereye inzira nziza zo gushakira ibisubizo mu bibazo byari biteye bitateguje.

Bati “mu gihe cya Covid-19 ubwo abandi bari bahangayitse, bishwe n’inzara bifuza ko bafashwa kubera ko ibyo bakoraga batari bakibasha kubikora kubera icyorezo cya Covid-19, twebwe ntabwo ariko byari bimeze kuko byatumye twitekerezaho dushakira ibisubizo mu bibazo twari duhuye na byo, ari yo mpamvu twahisemo kwigisha ururimi rw’amarenga kubabyifuza ariko dukoresheje ikoranabuhanga, ikindi twatekereje uko abafite ubumuga batabashaga gukora babayeho by’umwihariko abana, kuko n’ubusanzwe turi abarezi, rero twahisemo kuba ba marayika murinzi kugira ngo abana b’imfubyi bafite ubumuga tubashe kubakira tubabere ababyeyi tubarere”.

Ku ruhande rwa Kamanyu Samuel umukozi w’akarere ushinzwe abafite ubumuga, avuga ko umwana ufite ubumuga ari umwana nk’abandi, kuba rero hari abagore bumva ko bagomba gufasha abana bafite ubumuga we avuga ko ari iby’agaciro, kuko bigaragaza ubumuntu, n’ububyeyi umuntu aba yifitemo, ikindi kuba buri wese yamenya urwo rurimi rw’amarenga buri wese ubifitemo ubushake yagakwiye kurumenya, kuko byazanafasha abo bana kubona ko bisanga mu muryango nyarwanda, kuko aho bajya berekeza hose bajya babasha kumvikana nabo basanze, ariko nanone ku bijyanye no kwita ku bafite ubumuga baracyafite urugendo, kuri abo bagore bahisemo kujya bafasha kwigisha abifuza kumenya urwo rurimi nk’akarere n’ubuyobozi bubari inyuma, kubyo bazabwifuza ho biteguye kubafasha, bakageza ku banyarwanda ibyo bazi.

 

 

To Top