Ubukungu

Muhanga:Abagore bahoze bikorera bavuga ko kubera kurya igishoro babayeho nabi

 

Kandama Jeanne na Eric Habimana

 

Uwo ni Muragijemariya Antoinette, umubyeyi w’imyaka 50 y’amavuko, atuye mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye ho mu Karere ka Muhanga, we n’abagenzi be barimo Nishimwe Amina w’imyaka 24 y’amavuko, akaba we ari umubyeyi w’abana 2, bahuriza ku kuba ubu ngo ntacyo gukora bagira.

 

Ibyo ngo byatewe ni uko bahoze bikorera ubucuruzi buciriritse mu isoko rya Muhanga ariko aho icyorezo cya Covid-19 kiziye, ngo amafaranga bari bafite barayakoresheje, ndetse n’igishoro barakirya, akaba ari yo mpamvu ubu ngo ubuzima butaboroheye.

 

Ku ruhande rwa Muragijemariya Antoinette, avuga ko yacuruzaga ibitenge mu isoko rya Muhanga, ngo aho icyorezo cya Covid-19 kikimara kugera mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, Leta yashyizeho gahunda ya ‘‘Guma mu rugo’’,  mu buryo bwo kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

 

Yakomeje avuga ko amafaranga yakoreraga yayashyiraga kuri konti, maze muri icyo gihe byabaye ngombwa ko ayakoresha, mu buryo bwo kuyahahisha, ngo ayo mafaranga yarashize n’igishoro yari yarashyize ku ruhande, nacyo arakirya.

 

Aho bafunguriye, bafunguye nta mafaranga yo gukoresha afite, ahitamo kwigumira mu rugo, kuko nta mafaranga yo kurangura yari yarasigaranye, akaba ari byo aheraho asaba ko Leta yabakorera ubuvugizi, bakaba bashakirwa uko babona inguzanyo, maze nabo bakabasha gusubira gushaka amaramuko.

 

Aho yagize ati “niyicariye mu rugo kubera ikibazo cya Coronavirus, naracuruzaga ibitenge, nyuma nza kubireka, kubera ko igihe nari ndi mu rugo muri gahunda ya Guma mu rugo, amafaranga yose narayakoresheje n’igishoro ndakirya, aho bafunguriye rero njye ntabwo nari kongera gukora, kuko nta na duke narinsigaranye, mbonye uko mbona igishoro nakongera ngakora, kuko imbaraga ndacyazifite, ubu ntegereje icyo Imana izakora, ariko umuntu abonye uko yabona inguzanyo, badufasha tukayibona, twakora tukazagenda twishyura”.

 

Ku ruhande rwa Nishimwe Amina nawe yunga mu rya mugenzi we, aho avuga ko we yacuruzaga imboga mu isoko rya Muhanga, ariko na we kubera kurya, akarya n’igishoro byatumye ubu ari mubafite imibereho itari myiza, kuko ntabwo bagikora.

 

Kayiranga Innocent Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, tugerageje kumuvugisha kuri telefone ye igendanwa, ngo twumve icyo babateganyiriza, ntabwo yayitabye kugeza ubwo twarangizaga gukora iyo nkuru.

Ingengo y’imari u Rwanda ruzakoresha mu mwaka wa 2020/2021, iziyongeraho miliyali 228.6 Frw, ni ukuvuga ngo inyongera ya 7.5 %, ugereranyije n’ingengo y’imari ya 2019/2020.

 

 

Kubera icyorezo cya Coronavirus, ubukungu ku isi hose buzagabanuka, ubwo u Rwanda byitezwe ko buzazamuka ku gipimo cya 2% mu mwaka wa 2020, buvuye kuri 9.4 % bwazamutseho umwaka ushize.

 

 

Ikindi kandi ni uko kubera ingamba zafashwe mu kuzahura ubukungu, biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka wa 2021 buzazamuka ku gipimo cya 6.3 % na 8 % mu 2022.

 

 

To Top