Ubukungu

Muhanga:Abagize koperative IABM barinubira amande bacibwa y’umurengera

Eric Habimana

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative IABM ikorera ubutubuzi bw’imbuto y’ibigori mu gishanga cya Macyerakiri mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, barashinja ubuyobozi bwayo kubaka inyungu z’umurengera, igihe batinze kwishyura kawunga baba bafasheyo kurya mu ngo zabo.

Ubuyobozi bushinzwe amakoperative mu Karere ka Muhanga burizeza abo baturage gusuzuma icyo kibazo kigashakirwa umuti.

Koperative IABM ubusanzwe ikorera ubutubuzi bw’imbuto y’ibigori mu gishanga cya Macyerakiri mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, ikanagira uruganda rutunganya ifu y’ibigori abanyamuryango bayo beza.

Ubusanzwe iyo hagize umunyamuryango wayo ukenera kawunga adafite amafaranga, koperative iramuguriza akazaba yishyura mu gihe kitarenze amezi abiri, bamwe mu banyamuryango bayo, barijujutira icyo bita inyungu z’umurengera, bavuga ko ubuyobozi bw’iyo koperative buca abagize ikibazo bagakerererwa kwishyura, ikindi kandi haba hari ni ayo baba babafitiye batishyuwe.

Bati “iyo dukennye baduha kawunga yo kurya kugira ngo tuzabishyure mu gihe cy’amezi abiri, bibaho ko umuntu agira ikibazo agatinda kwishyura kandi mukuyiduha nta masezerano y’uko tuzabungukira aba ariho, iyo utinze kubishyura batangira kutubarira igihumbi cya buri munsi kandi no mu mategeko agenga iyi koperative ibyo nta birimo, twe turimo kubona turenganwa, dukwiye kurenganurwa, umuntu araguca amafaranga kandi hari nayo agufitiye y’umusaruro wawe atarakwishyura ni akarengane”.

Ntamabyariro Jean D’amour umuyobozi wa koperative IABM we ariko arabihakana akavuga ko ari ubwa mbere yumvishe ko abanyamuryango bijujutira gucibwa inyungu z’umurengera kuri kawunga babakopa.

Gusa, avuga ko ibyo bavuga biramutse ari ukuri koko, ayo yaba ari amakosa akorwa na bamwe mu bakozi b’iyo koperative bishakira inyungu zabo bwite, bityo akaba iki kibazo agiye kugikurikirana, kimwe n’ibindi byose byumvikana muri iyi koperative.

N’ibintu kandi ahurizaho n’umukozi ushinzwe amakoperative mu Karere ka Muhanga, Ntaganzwa J. Claude, aho we avuga ko nyuma yo kumva ko abanyamuryango ba IABM bacibwa inyungu z’umurengera, agiye kubikurikirana bakarenganurwa.

Mu gihe koperative IABM igizwe n’abanyamuryango 1018, benshi muri bo bavuga ko bayibumbiramo bari bayitezeho kubateza imbere, ariko kuri ubu, bakaba babona hari bamwe mu bayobozi bayo bashishikajwe n’inyungu zabo bwite, kuruta iza koperative muri rusange.

 

 

 

To Top