Ibidukikije

Muhanga:Abafite garaje basabwe kugira ahagenewe gushyirwa imyanda

Eric Habimana

Nyuma yaho amwe mu magaraje atandukanye yo mu Karere ka Muhanga, bigaragaye ko ntahagenewe gushyirwa imyanda bagira, ndetse n’amwe mu mavuta ava mu binyabiziga muri ayo magaraje aho kuyashyira ahabugenewe mu byobo, ahubwo bo bafata umwanzuro wo kuyabika mu bijerekani, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, burasaba abo ba nyiri amagaraje gucukura ibyobo byagenewe gushyirwamo imyanda, mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije.

Aha ni mu igaraje rya Kabgayi, aho uwo mukanishi arimo gusudira imodoka aho yangiritse

Umutoniwase Kamana Sosthene ashinzwe ubuzima mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza bituruka no mu kubungabunga ibidukikije, gusa ngo ntabwo wabungabunga ibidukikije mu gihe ugishyira imyanda ahabonetse hose, ibyo abivuze nyuma yaho basuye amwe mu magaraje atandukanye, bagasanga nta hantu hagenewe gushyirwa imyanda iva muri ayo magaraje bagira, nkaho amwe mu mavuta aba yavuye mu binyabiziga bitandukanye bamwe bayabika mu bijerekani, bakazayagurisha, abandi bakayamena aho babonye.

Aho usanga atembera mu migezi,akaba yagenda akangiza amazi, akica ibinyabuzima, kubera ko ngo uretse kuba ari n’umwanda hari no kuba yateza indwara, ugasanga abaturiye aho iyo myanda inyura nta buzima bwiza bafite, ari byo baheraho basaba abo ba nyiramagaraje gushyiraho ibyobo byagenewe gushyirwamo iyo myanda, mu buryo bwo kwirinda uwo mwanda.

Ati “uretse n’amagaraje, n’ibindi bigo bicyenera gukora amasuku y’ibyo bakoresheje, bagomba kugira ahabugenewe, mu byobo byagenewe gushyirwamo ayo mazi, kubera ko iyo amaze kugera muri ibyo byobo hari uburyo busanzwe bwa kamere ko ayungururwa akitandukanya n’imyanda, impamvu dukangurira bano ba nyiri amagaraje kugira ibyo byobo,  ni uko nk’aho twageze twasanze ariya mavuta ava mu binyabiziga aho kuyamena bo bahisemo kuyabika mu bijerekani, kugira ngo bajye bayagurisha, ntabwo byemewe rero, bagomba kubungabunga isuku no kubungabunga ibidukikije, kugira ngo tugire ubuzima bwiza”.

Ibyo uwo muyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Muhanga, avuga kandi abihurizaho na Mukagatana Fortunée umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza n’abaturage, aho na we avuga ko kugira imibereho myiza, bihera ku kuba ufite n’ubuzima bwiza, aho avuga ko bitagakwiye kubona umuntu akorera amafaranga, ariko muri uko kuyakorera kwe akangiza ubuzima bw’abandi, akomeza avuga ko atari mu magaraje gusa, kuko binareba abafite utubari, ama resitora, ‘‘alimentation’’ n’ahandi hose, bisaba ko haturuka amazi yakoreshejwe mu bijyanye n’isuku n’isukura.

Bakomeza bavuga ko icyoi gikorwa barimo ari amabwiriza yashyizweho n’Akarere ka Muhanga, mu buryo bwo kubungabunga isuku n’isukura muri ako karere, ayo mabwiriza ahari ubwiherero, ahacururizwa amata, utubari, resitora, alimentation, isuku ku mubiri, ndetse n’ahandi hose bikaba akarusho ku abagenda n’abatwara ibinyabiziga, ko batagomba kugenda bajugunya imyanda ahabonetse hose ku mihanda, ikindi nta hantu isuku itareba, kuko buri hantu hagomba kuba isuku bitewe nikihakorerwa.

 

To Top