Ubuzima

Muhanga:Abafatanyabikorwa barasabwa gukangurira abanyamuryango kurwanya malaria

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abafatanyabikorwa b’ako karere gukorera hamwe mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwivuza indwara ya malariya, ariko bivurije ku bajyanama b’ubuzima, kuko na bo bafite ubushobozi n’ibikoresho bibemerera gukora izo nshingano, aho kujya gutonda umurongo ku bigo nderabuzima.

Ibyo ni nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bw’ako karere n’urugaga rw’amadini n’amatorero mu Rwanda (RICH) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye b’Akarere ka Muhanga.

Kaneza Narcisse umukozi wa RICH na we avuga ko avuga ko hakwiye ubufatanye binyuze mu madini n’amatorero, mu gushishikariza abaturage kujya bifashisha abajyanama b’ubuzima mu kwivuza

Mukagatana Fortunée Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, aravuga ko kuba muri ako karere hakigaragara abaturage bakirwara malariya, biterwa ni uko hakiri abafite imyumvire y’uko kujya kwivuriza ku bigo nderabuzima ari byo byatuma bakira, aho kumva ko n’abajyanama b’ubuzima bafite ubushobozi bwo kubavura iyo ndwara, ari naho ahera asaba abafatanyabikorwa b’Akarere ka Muhanga kugira uruhare mu bukangurambaga bwo guhindura imyumvire y’abaturage.

Yagize ati “ kano karere ka Muhanga karacyagaragaramo abantu barwaye malaria atari uko biturutse ku kuba nta ngamba zo kuyirinda zihari, ahubwo biturutse ku myumvire mike ikiri mu baturage, aho umuntu arwara aho guhita yegera umujyanama w’ubuzima ngo amufashe amuvure, ahubwo akumva ko agomba kujya gutonda umurongo ku ivuriro, ni yo mpamvu twifuje ko twaganira n’abafatanyabikorwa b’ako karere, kugira ngo badufashe guhindura iyo myumvire babishishikariza abayoboke babo, mu rwego rwo kuyihashya burundu”.

Intara y’Amajyepfo ari naho Akarere ka Muhanga kabarizwa, iza ku mwanya wa mbere mu kurwaza malaria mu gihugu hose

Kaneza Narcisse umukozi wa RICH ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya malariya mu Ntara y’Amajyepfo nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Muhanga, na we ashimangira ibivugwa na Mukagatana, aho avuga ko hakwiye ubufatanye binyuze mu madini n’amatorero, mu gushishikariza abaturage kujya bifashisha abajyanama b’ubuzima mu kwivuza.

Intara y’Amajyepfo ari naho Akarere ka Muhanga kabarizwa, iza ku mwanya wa mbere mu kurwaza malaria mu gihugu hose, kuko imibare igaragaza ko mu bantu 1000 bagiye kwivuza malaria, abagera kuri 189 basanze bayirwaye, aho iri ku kigero cya 32%, Ni mu gihe ako Karere ka Muhanga kaza ku mwanya wa 4 mu turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo, aho kihariye 14% byabarwaye malariya muri iyo ntara.

Eric Habimana

To Top